Byemejwe ko Pasiteri Uwinkindi afungwa by’agateganyo

Pasteri Uwinkingi Jean, ku gicamunsi cyo kuri uyu wa gatatu tariki 29/08/2012, yakatiwe gufungwa iminsi 30 y’agateganyo n’urukiko rwisumbuye rwa Nyarugenge. Nyuma y’urubanza, Uwinkingi yahise ajuririra icyo cyemezo ndetse n’urukiko rurabyemera.

Perezida w’urukiko John Byakatonda, ashingiye ku ngingo eshatu z’itegeko rigenga imiburanishirize y’imanza nshinjabyaha, (iya 87, 97, n’iy’102), yemeje ko Pasteri Uwinkindi Jean afungwa by’agateganyo mu gihe cy’iminsi 30, kubera impungenge z’uko ashobora gutoroka ubutabera.

Yashingiye izo mpungenge ku kuba Uwinkindi yarafashwe amaze imyaka itandatu atarishyikiriza ubutabera, kuba ashinjwa n’abantu barenga 10 ibyaha byo kwica Abatutsi, gukoresha inama zihamagarira Abahutu kwica Abatutsi, gutegeka gushyiraho za bariyeri, no gusohora mu nzu iwe abantu bahigwaga bari bamuhungiyeho.

Urukiko rwanze ibisobanuro Uwinkindi yatanze ubushize, aho yavugaga ko aburana mu izina ritari irye rya Uwinkindi Jean Bosco. Rwamubwiye ko izina ryiyongeraho rya Bosco yakuye i Arusha, yagombye kuba yararijuririye ataratangira kuburana.

Urukiko kandi rwemeje ko inzu Uwinkindi acumbikiwemo atari gereza kuko atabana n’abagororwa, akaba atari no kuri station ya polisi, kandi ntiyambare imyenda y’umuntu ufunzwe; nk’uko byari byagaragajwe n’ ubushinjacyaha.

Urukiko rumaze gutegeka ko Uwinkindi afungwa by’agateganyo mu gihe cy’iminsi 30, yahise atangariza urukiko ko icyo cyemezo kibangamiye imiburanishirize ye, maze Umucamanza yemera ko ajuririra mu Rukiko rukuru rwa Repubulika.

Uwunganira Pasteri Uwinkindi, Maitre Niyibizi Jean Baptiste bari kumwe imbere y’ubucamanza, nta byinshi yavuze uretse guhatira Perezida w’urukiko ngusinyira ko umukiriya we ajuriye. Pasteri Uwinkindi yoherejwe mu Rwanda mu kwezi kwa kane k’uyu mwaka avuye mu rukiko rwa Arusha.

Simon Kamuzinzi

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka