Ni bwo bwa mbere mu gihugu cya Suede hagiye kubera urubanza ruregwamo umuntu ukekwaho ibyaha bya Jenoside.
Uyu mugabo w’imyaka 54 akurikiranweho ibyaha bya Jenoside birimo ibyaha by’ubwicanyi, kugerageza kwica no gufata bugwate; nk’uko umuryango wo mu Busiwisi ushinzwe guca umuco wo kudahana (TRIAL) ubitangaza.
Mbanenande wari umwarimu mu gihe cya Jenoside bivugwa ko yashakishije abanyeshuri abinjiza mu mutwe w’Interahamwe zishe Abatutsi. Akurikiranweho kugira uruhare mu bwicanyi bwisiye Abatutsi mu Bisesero na Ruhiro bwahitanye abantu babarirwa mu bihumbi mirongo.
Ashinjwa kandi kwijandika mu bwicanyi bwabereye ku kiliziya Gatolika iri mu Mujyi wa Kibuye aho yarashe Abatutsi bagerageza guhungira mu kiyaga cya Kivu akoresheje imbunda yo mu bwoko bwa machine gun. Ariko, Mbanenande ahakana yivuye inyuma ibyaha byose aregwa.
Biteganyijwe ko muri urwo rubanza, abacamanza bazaza mu Rwanda mu mpera z’Ugushyingo bakumva abatangabuhamya bagera kuri 40 muri bo 19 ni abarokotse Jenoside yo muri Mata 1994.
Ubwo buhamya buzakurikiranwa n’abantu batandukanye harimo n’uregwa mu Mujyi wa Stockhlom imbone nkubone hakoreshejwe ikoranabuhanga rya Video-conference ryatangijwe n’urwego rw’ubutabera mu Rwanda.
Mbanenande ufite n’ubwenegihugu bwa Suede yakatiwe igihano cy’igifungo cya burundu n’urukiko Gacaca mu mwaka w’i 2009.
Nshimiyimana Leonard
Ibitekerezo ( 1 )
Ohereza igitekerezo
|
Uru rubanza rero ruzaba kuri uyu wa gatanu tariki ya 16 ntabwo ari kuri uyu wa kane tariki ya 15, indeed today is 15