Buruseli: Nkunduwimye wahamijwe ibyaha bya Jenoside ahanishijwe gufungwa imyaka 25
Urukiko rwa rubanda rwa Buruseli mu Bubiligi, ruhanishije Nkunduwimye Emmanuel uzwi nka Bomboko igifungo cy’imyaka 25 ku byaha yahamijwe bya Jenoside, ibyibasiye inyokomuntu ndetse no gufata ku ngufu.
Mbere y’uko inteko iburanisha ijya mu mwiherero mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere, buri ruhande rwahawe ijambo, maze umwe mu bamwunganira, agaragariza urukiko ko Bomboko atigeze yihisha ubutabera, igihe cyose bamushakiye bamubonaga, akaba nta mananiza yigeze agira ku butabera, Avoka we agasaba ko mu kumuha igihano bakwibanda ku myitwarire ye.
Umushinjacyaha yari yasobanuye ko impamvu uwahamijwe ibyaha agomba guhanwa, ari uburyo bwo kwereka sosiyete uburyo bagomba kubaha amategeko aba yarashyizweho, agaragaza ko ibyaha Bomboko yahamijwe bikwiriye igihano cya burundu.
Bomboko yahamijwe ibyaha bya Jenoside, ibyibasiye inyokomuntu ndetse no gufata ku ngufu, mu rukiko yaburaniragamo rwa rubanda rwa Buruseli mu Bubiligi, kuri ubu rwamuhanishije gufungwa imyaka 25 ariko mu gihe yifuza kujurira akazabikora mu gihe cy’iminsi 15.
Ku mugoroba wo kuri uyu wa Mbere, ubwo basomaga umwanzuro w’urukiko, ntabwo Bomboko yari ahari nk’uko tubikesha umunyamakuru w’umuryango w’abanyamakuru baharanira amahoro, PAX Press wari mu rukiko.
Nkunduwimye Emmanuel wamenyekanye nka Bomboko, afite imyaka 65. Yafashwe muri Werurwe 2011, hamaze kurangizwa iperereza ryamukorwagaho kuva muri 2007.
Yatangiye kuburana tariki 8 Mata 2024, ibyaha yari akurikiranyweho, akaba yaburanaga ataha iwe mu muryango cyane ko yari afite akazi mu Bubiligi ko gutwara abagenzi yifashishije imodoka.
Bomboko yahamijwe ibyaha birimo ibya Jenoside tariki 6 Kamena 2024, akaba yaraburanye abihakana.
Ni ibyaha yakoreye mu Murenge wa Gitega, Akarere ka Nyarugenge, aho yari afite igaraji ryitwaga AMGAR, ahiciwe Abatutsi ndetse hafi yaryo hakaba hari na bariyeri.
Abatangabuhamya bagaragaje ko nubwo Bomboko hari abo avuga ko yarokoye ariko ngo abo yarokoye byakozwe babanje kumuha amafaranga ngo abahungishirize muri Hotel des Mille Collines afatanyije n’Interahamwe nkuru ari zo George Rutaganda, Robert Kajuga na ZouZou kandi aba bakaba barahamijwe ibyaha bya Jenoside, bakatirwa n’inkiko.
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|