Burugumesitiri Ntaganzwa ngo yabwiye Abatutsi ko agiye kureba intambara y’amasasu n’inka

Urugereko rushinzwe kuburanisha Ibyaha Mpuzamahanga n’Ibyaha byambukiranya Imipaka, kuri uyu wa 18 Gicurasi 2018 rwasubukuye urubanza rwa Ntaganzwa Ladislas wahoze ari Burugumesitiri wa Komini Nyakizu muri Perefegitura ya Butare ushinjwa uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi.

Ubushinjacyaha mu kumushinja iki cyaha bwifashisha ibyo bwabwiwe n’abatangabuhamya ndetse n’inyandiko zanditswe na Ntaganzwa mu gihe cya Jenoside, mu kumushinja ibyaha bya Jenoside.

Ntaganzwa Ladislas wahoze ari Burugumesitiri wa Nyakizu
Ntaganzwa Ladislas wahoze ari Burugumesitiri wa Nyakizu

Mu byo ashinjwa harimo icyaha cyo gukora Jenoside, icyaha cyo kwica nk’icyaha kibasiye inyokomuntu, icyaha cyo kurimbura imbaga, icyaha cyo gusambanya abagore ku ngufu n’icyaha cyo gushishikariza abantu gukora Jenoside.

Ibimenyetso ubushinjacyaha bwagejeje mu rukiko uyu munsi bikaba byibanze ku kugaragaza ko Ntaganzwa yari afite umugambi wihariye wo kurimbura Abatutsi.

Hasomwe ubuhamya bugera kuri 20 bushinja, bwose buhuriza ku kuba gutwikira Abatutsi byarahereye mu ma Komini ya Gikongoro yahanaga imbibi na Nyakizu ku wa 11 Mata 1995.

Abatutsi bo muri ako gace ngo bahungiye kuri Paruwasi ya Cyahinda, maze abo muri Nyaruguru na bo batangira kubasangayo kubera ubwoba.

Abenshi mu batangabuhamya babwiye ubushinjacyaha ko ku wa 15 Mata 1994, Burugumesitiri Ntaganzwa Ladislas yagiye kuri Paruwasi Cyahinda akabwira Abatutsi bari bahunze ko basubira mu ngo zabo, kuko ngo ari amahoro.

Icyo gihe ngo bamusubije ko ntaho bajya kuko bari barabasenyeye abandi bakabatwikira, bakaba ntaho bari bafite bajya.

Mu mvugo ihurizwaho n’abatangabuhamya benshi, Ntaganzwa ngo yahise agira ati “Amafaranga y’Abatusi bayaguze inka, ay’Abahutu bayagura imbunda, tugiye kureba intambara y’inka n’amasasu.”

Abatangabuhamya bavuga ko Ntaganzwa yahise aha Abatutsi baturutse mu yandi ma komini iminota 30 ngo babe bamaze gusubira iwabo, maze mu gihe iyo minota itararangira ngo aba atangiye kurasa kuko yari afite imbunda.

Aba batangabuhamya bose bahuriza ku kuba Ntaganzwa yari afite imbunda, kandi ko ari we warashe mbere abajandarume na bo bagatangira kurasa muri icyo kivunge cy’Abatutsi bivugwa ko babarirwaga mu bihumbi 50.

Abatangabuhamya kandi hafi ya bose bavugaga ko Ntaganzwa, muri ubwo bwicanyi bwamaze iminsi itatu, yabaga ari kumwe n’abajandarume n’abapolisi bafite imbunda ngo bakinjira mu nkambi igoswe n’abaturage n’impunzi z’Abarundi bafite intwaro gakondo.

Ngo uwacikaga amasasu ya Ntaganzwa n’abajandarume n’abapolisi, yicwaga n’abo Barundi n’abaturage bakoresheje izo ntwaro gakondo.

Ikindi cyumvikanye muri ubwo buhamya ni uko ngo nyuma yo kumara Abatutsi bari kuri Paruwasi Cyahinda, Ntaganzwa n’abo bari bafatanije mu bwicanyi bagiye no mu ngo guhiga Abatutsi bari bazihishemo.

Inyandiko ziriho umukono wa Ntaganzwa nka Burugumesitiri na zo zifashishijwe nk’ibimenyetso

Muri uru rubanza, ubushinjacyaha bwanifashishije amabaruwa n’inyandiko zitandukanye Burugumesitiri Ntaganzwa yagiye yandikirana n’inzego za Leta zimukuriye, ndetse n’ubuyobozi bw’interahamwe, nk’ikimenyetso simusiga ko yari mu mugambi wo kurimbura Abatutsi.

Bwasomeye mu rukiko ibaruwa yo ku wa 5 Gicurasi 1994, Ntaganzwa yandikiye uwari Superefe wa Supereferegitura ya Busoro muri Perefegitura ya Butare, amusobanurira ibyo babonye bagenzura amarondo muri Nyakizu.

Ni ibarwa isozwa Ntaganzwa abwira superefe ko bamenye ko abagabo bafite abagore b’Abatutsikazi cyangwa se bo ubwabo bakomoka ku Batutsi, bafite umugambi wo gutuma Abahutu basubiranamo.

Umucamanza yabajije aho iby’iryo rondo rihuriye n’umugambi wa Jenoside maze ubushinjacyaha busubiza ko Ntaganzwa atari umuntu usanzwe yari umuyobozi wa Komini, kandi ko amagambo ye n’imyanzuro ye bihabwa agaciro kabyo.

Aha yahise agaruka ku kijyanye no kuba yaravuze ko abagabo bafite abagore b’Abatutsikazi cyangwa se bakomoka ku Batutsi bafite umugambi wo gutuma Abahutu basubiranamo.

Umushinjacyaha ati “Bigaragaza urwango yari afitiye Abatutsi, aho no kugira umugore w’umututsikazi ubwabyo byari ikibazo.” Iki ni ikimenyetso kigaragaza umugambi wihariye wo kumaraho Abatutsi yari afite.”
Yakomeje avuga kandi ko bigaragaza uruhare rwa Ntaganzwa mu kuyobora no kujya ku mabariyeri yicirwagaho Abatutsi.

Indi baruwa ni iyo ku wa 31 Gicurasi 1994, yari ifite impamvu igira iti “Amasasu akenewe muri Komini Nyakizu.” Iyi yo ubushinjacyaha bwavuze ko butazi niba buyita ibaruwa cyangwa inyandiko kuko itagaragaza uwo yandikiwe, icyakora ikaba iriho umukono na cachet bya Ntaganzwa wari Burugumesitiri wa Komini Nyakizu.

Barondoramo umubare w’amasasu w’imbunda zitandukanye yasabaga, na byo bakabyita ikimenyetso ko yatanze imbunda n’ibindi bikoresho byifashishwaga mu kwica Abatutsi.

Umushinjacyaha ati “Mu maperereza twakoze ntaho twumvise ko intambara yageze muri Komini Nyakizu kandi n’iyo yahagera ntibyari mu nshingano za Burugumesitiri gutanga imbunda n’amasasu kandi hari inzego z’umutekano.”

Aha umucamanza yamubajije ikimenyetso simusiga ko ayo masasu yari ayo guha abica Abatutsi, ko atari ayo guha abapolisi ba komini, dore ko bari mu nshingano ze! icyakora, iki ubushinjacyaha ntibwabashije kugitangira ibisobanuro bifatika.

Ibaruwa ya nyuma, ubushinjacyaha bwasomeye mu rukiko yari ufite impamvu igira iti “Kurengera ubusugire bw’igihugu”. Burugumesitiri Ntaganzwa yari yayandikiye Kajuga Robert, wari Perezida w’Interahamwe (Urubyiruko rwa MRND) ku rwego rw’Igihugu.

Muri iyo baruwa yo ku wa 6 Kamena 1994, Ntaganzwa yasabaga Kajuga kumutera inkunga mu kubona intwaro ngo abone uko ahashya “inyenzi” nizitera muri komini ye.

Yanamusabaga ko yamuha umwanya ngo amusobanurire uko ibintu byifashe muri Komini Nyakizu.

Aha umucamanza yabajije umushinjacyaha aho ashingira avuga ko “inyenzi” Ntaganzwa yavugaga ari Abatutsi mu gihe yasobanuraga neza agira ati “Nizitera”.

Ubushinjacyaha bwasubije buvuga ko iyo biza kuba ikibazo cy’umutekano icyo gihe Ntaganzwa yari kwandikira ubuyobozi bw’ingabo z’igihugu aho kwandikira umuyobozi w’interahamwe kandi atari umuyobozi we.

Uru rubanza rwagombaga kuzakomeza ku wa 25 Gicurasi 2017, ariko kubera ko hateganijwe amahugurwa y’abashinjacyaha ku rwego rw’Umuryango w’Afurika y’Uburasirazuba (EAC) ateganijwe kuva ku wa 22-26 Gicurasi 2017, urukiko rwanzuye ko ruzakomeza ku wa 8 Kamena 2017.

Ntaganzwa, ufite imyaka 57, wari Burugumesitiri wa Komini Nyakizu muri Butare mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi, ashinjwa kwica Abatutsi barenga ibihumbi 20.

Yatawe muri yombi ku wa 7 Ukuboza 2015 afatiwe ahitwa i Nyanzale mu Majyaruguru ashyira Uburasirazuba muri Repubulika iharanira demukarasi ya Congo, ashyikirizwa u Rwanda ku wa 20 Werurwe 2016.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Ehhh.ntaganda ni umwiza nyine wateguye jenocide ayishyira mu bikorwa.njye narimfite 7 and muri 1994 unkomoka mu karere ka nyaruguru twahungiye nyakizu twaritwavuze ahantu bita in ya gisozi ari ho twihishe abandi bari muri par uwase ya cyahinda bame mubi mu muranga wage bari muri par uwase ntaganda nabajandarume bamaze ku rasa bari basigaye nibo badusize aho in ya gisozi batubwira ko ntaganda yasabye inkunga yamasasu n’abasirikare ngo aze guseba abatutsi twaritwavuze in ya gisozi so a bakuru nafashe iki mezo ko tugenda twee keza I Burundi natwice wenda ntihaba agasigara sinzi bagira umugabo witwa saga Tarama niwe wa tugira ga inama yo kugenda kandi tukagenda mu bice nziri kana ko nubwo umuryango wanjye wahashiriye iyo uwo mugabo atazarakara icyo gitekerezo twarikuzima .ntaganzwa nintetahamwe ze baradukurikiye bica abantu batagira uko bangana .ntaganzwa simbizi pe umuntu wese wari icyahinda warokotse yamushinja. Yagezeho avuga ko bazana kindege ngo natse be neza.imana izamubaze imbaga y’abanyarwanda yamaze

Uwimana yanditse ku itariki ya: 9-06-2017  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka