Bugesera: Barasaba ko Pasiteri Uwinkindi yaburanishirizwa aho yakoreye icyaha

Abaturage bo mu karere ka Bugesera barimo abacitse ku icumu rya Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994, barasaba ko Pasiteri Jean Uwinkindi yajyanwa mu Bugesera kuhaburanira kuko ariho yakoreye ibyaha ashinjwa.

Abaturage bo mu karere ka Bugesera barimo abacitse ku icumu rya Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994, barasaba ko Pasiteri Jean Uwinkindi yajyanwa mu Bugesera kuhaburanira kuko ariho yakoreye ibyaha ashinjwa.

Babisabye nyuma yo kumva ko Urukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha rwohereje mu Rwanda uyu mugabo wahoze ayobora itorero ry’Abapantekosite, Paruwasi ya Kayenzi iri mu kagari ka Kayumba mu murenge wa Nyamata mu karere ka Bugesera.

Abari bahungiye muri iyo Paruwasi bavuga ko Pasiteri Uwinkindi ariwe washishikarije Abahutu gutsemba Abatutsi bari bahahungiye. Yanabashishikarije gushyiraho za bariyeri, nk’uko byemezwa na Mutabazi Janvier warokokeye kuri urwo rusengero.

agira ati: “Nahuye na mushiki wanjye avirirana kuko bari bamutemye maze arambwira ngo Pasiteri Uwinkindi arababwiye ngo intwaro ye yari bibiliya, ariko noneho ibaye inkota n’umuhoro maze abasaba kwifata nk’abana b’Imana”.

Annonciata Mukamana nawe wari wahungiye muri urwo rusengero, avuga ko nk’abakiristo basenganaga nawe bamuhungiyeho maze ababwira ko azongera kuba Pasiteri ari uko gahunda y’abatutsi yarangiye.

Ati “Erega ntiyagize uruhare mu gutsemba Abatutsi bari bahungiye muri Paruwasi ya Kayenzi gusa, kuko yagize uruhare mu kwica Abatutsi bari bahungiye kuri kiriziya ya Nyamata”.

Kuburanira aho yakoreye icyaha byanamufasha kwemera, nk’uko bitangazwa na Adele, uvuga ko yakwibuka ibyo yahakoreye akabona n’ababashije kumuca mu maboko, bigatuma yemera icyaha ataruhanyije.

Pasiteri Nteziryayo Vianney wakoranaga na Pasiteri Uwinkindi kuri iyo Paruwasi, avuga ko ari ikintu cyo kwishimira kuba azanywe kuburanira mu Rwanda, cyane ku bo yahemukiye no ku bayoboke b’itorero ADEPR yasize isura mbi n’igisebo.

Ati “N’ubwo twakoranaga ariko niwe wabaye uwa mbere kurimbura umuryango wanjye kuko bari bahungiye muri urwo rusengero”.

Abaturage babanye na Pasiteri Uwinkindi bavuga ko na mbere ya Jenoside, yaranzwe n’amacakubiri. Ibikorwa yari ashyigikiwemo n’uwari umukuriye mu itorero, ariwe Pasiteri Joseph Nsanzurwimo wibera mu Bubiligi kuri ubu.

Pasiteri Uwinkindi uvuka mu cyahoze ari Komini Kanzenze, yafatiwe muri Uganda ahita yoherezwa gufungirwa muri gereza y’uru rukiko iri Arusha mbere y’uko agezwa i Kigali.

Egide Kayiranga

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Uwicisha inkota azicishwa indi. Pasiteri Nteziryayo Vianney ndamusaba kuvuga ibyo yahagazeho bitari ibyo atubwire ko iyo bigeze mu mahina nk’aya yemerewe gushinja ibinyoma mugenzi we!!!! Niba byarabaye bwose yatinyuka kwigisha ngo tubabarirane mirongo irindwi karindwi cg yatinyuka gusenga avuga ngo utubabarire ibyaha byacu nkuko natwe twababariye abandi.
Yibuke agatendo yakoze muri Hotel ntavuze

Ilihose yanditse ku itariki ya: 23-04-2012  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka