Bruxelles: Nkunduwimye yahaswe ibibazo byerekeranye n’uruhare akekwaho muri Jenoside
Ku wa Kabiri tariki 9 Mata 2024, wari umunsi wa kabiri w’urubanza, Nkunduwimye akaba yatangiye guhatwa ibibazo n’abacamanza, ku byaha bya Jenoside ashinjwa. Ni urubanza rurimo kubera mu rukiko rwa rubanda rwa Bruxelles mu Bubiligi.
Umucamanza mukuru wafashe umwanya muremure ugera ku masaha atatu n’igice, yamubajije niba yari aziranye n’abari bayoboye interahamwe, Nkunduwimye asubiza ko Robert Kajuga amuzi kuva kera kuko bari batuye ku misozi yegeranye.
Nkunduwimye uzwi ku izina rya ‘Bomboko’ yakomeje avuga ko uwitwa Rutaganda George, we amuzi cyane ndetse n’inzu AMGAR yakoreragamo yari iya se, naho Mudahinyuka Jean-Marie Vianney (Zouzou), wari ushinzwe urubyiruko ndetse bakoranaga aho bari bafite n’imigabane myinshi muri AMGAR.
Nkunduwimye mbere yo gushinga igaraje, yari Umuyobozi wa Sosiyete ya Majyambere Silas muri Kenya. Nyuma ni ho yaje kuza gushinga igaraji, ryakoreraga muri AMGAR aho harimo inzu zikora ubucuruzi n’ibindi.
Nkunduwimye yabajijwe ubwoko bwe asubiza ati: "Data ni Umuhutu ariko Mama ni Umututsikazi".
Akomeza avuga ko avangiye ariko kubera ko mu Rwanda ngo bafata ubwoko bw’umubyeyi w’umugabo ngo ni yo mpamvu avuga ko ari ‘umuhutu’ ndetse ko ngo nta macakubiri agenderaho ariko abamuzi ngo bazi neza ko yiyumva muri buri bwoko ari yo mpamvu ari hagati na hagati.
Yongeyeho ko se yari afite abagore benshi b’Abatutsikazi kandi ko bari babanye neza muri sosiyete.
Umucamanza mukuru yamubajije niba hari uruhare yagize muri Jenoside arasubiza ati: “Njye nta ruhare nagize muri Jenoside uretse ko bashatse kunyica kuko nakoreraga Sosiyete y’umwe mu bantu wari uzwiho gufasha FPR Inkotanyi, witwa Silas Majyambere, waje guhunga ndetse yari afite icyo apfana n’umugore wanjye, kuri njye yari nka muramu wanjye".
Yakomeje avuga ko bakomeje kumwirukaho bamwita inyenzi, nta mashyaka yabagamo cyane usibye ko yari ashyigikiye Politiki ya MDR kuko ari yo yumvikanaga nk’itabamo amacakubiri cyangwa ngo ibemo iterabwoba.
Avuga ko nta na rimwe yigeze yitabira cyangwa ngo ajye mu nama, avuga ko atazi niba abo bamubajije bari bayoboye Interahamwe baragiye mu bwicanyi.
Yahamije ko Rutaganda George yari icyegera cya kabiri cy’Interahamwe ndetse ko hari ubwo bari bagiye kumwica (Nkunduwimye) maze ngo aramukiza ndetse yabaye inshuti ikomeye kuko hari ubwo yahishe umuryango we bagiye kuwica.
Nkunduwimye avuga ko mu gihe cya Jenoside yahungiye muri AMGAR ndetse ko inshuro nyinshi yatumwaga na Rutaganda akamuha n’interahamwe zimuherekeza kuko yari umushoferi.
Nkunduwimye yahakanye kugira uruhare muri Jenoside, ahubwo ngo yatumwaga na Rutaganda mu bice bya Nyamirambo n’ahandi kumuzanira Abatutsi yajyanaga muri Hotel des Mille Collines abahungishije.
Avuga ko hari igihe yamuhaye imyenda ya Gisirikare n’imbunda ariko ko atabikoresheje mu kwica ahubwo kwari ukugira ngo anyure mu bantu ntibamufate kuko akenshi bamwitaga inyenzi kuko yakundaga kuba ari kumwe n’uwo yitaga muramu we, Silas Majyambere.
Yabajijwe niba kuri AMGAR hari Abatutsi bahiciwe, avuga ko nta muntu wigeze ahicirwa gusa ngo hafi yaho hari za Bariyeri.
Abajijwe ku mibiri yakuwe mu byobo rusange byari hafi aho, yashimangiye ko nta muntu wahiciwe, ntawahafatiwe ku ngufu cyangwa ngo ahazanwe, ahubwo ibyo ngo ni ibyo abantu babeshya.
Avuga ko yahunze mu kwezi kwa Gatanu, nyuma y’uko umusirikare mu ngabo za Habyarimana amubwiye ko amasasu yabashiranye, ahita ashaka inzira yo guhunga anyuze ku Kibuye afite ikamyo yarimo ibyo kurya aherekejwe n’Interahamwe, banyura i Cyangugu ku mupaka uhuza u Rwanda na Congo.
Nkunduwimye avuga ko yatabawe na Rutaganda ubwo bari bagiye kumugirira nabi i Cyangugu ariko avuga ko abazi, bituma baticwa kuko ngo batekerezaga ko ari inyenzi akaba ari yo mpamvu avuga ko ari inshuti ikomeye.
Akomeza avuga ko kuva ahunze kugeza mu 1995 akenshi yafatwaga nabi nyuma aza kujya muri Kenya abanza kohereza umuryango we mu Bubiligi na we abasangayo mu 1998.
Umucamanza yamubajije niba hari abandi bantu Rutaganda yarokoye usibye we n’umuryango we, avuga ko se wa Rutaganda yari Umuhutu nyina akaba Umututsikazi bityo ko hari abo yarokoye ndetse ngo yabatumye Nkunduwimye abamushyira muri Hotel des Mille Collines.
Inyangamugayo zamubajije impamvu yagendanaga n’abantu bica we ntiyice, avuga ko benshi bamuzi ko atigeze yica n’umubu, bityo atari bubashe kwica umuntu, gusa agaruka ku kuba ngo mu muryango we na we hari abishwe.
Avuga ko yahatswe mu Batutsi kugira ngo abeho kuko ngo ari Umututsi bityo na we akaba yarahigwaga.
Nyuma yaho, ijambo ryahawe abunganira abaregera indishyi aho ibibazo byakomeje guhatwa Nkunduwimye Emmanuel uzwi nka Bomboko, kuri uyu wa Gatatu tariki 10 Mata 2024.
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|