Ni urubanza rwatangiye saa tatu za mu gitondo aho Nkunduwimye yitabye ari kumwe n’abunganizi be mu mategeko uko ari babiri.
Urukiko rwatangiye rumubaza umwirondoro we, maze avuga ko yitwa Nkunduwimye Emmanuel bahimba Bomboka w’imyaka 65, akaba yaravukiye mu Rwanda ariko ubu akaba atuye mu Bubiligi n’umuryango we ndetse akaba afite n’Ubwenegihugu bw’u Bubiligi kuva mu mwaka wa 2005.
Nkunduwimye avuga ko mu buzima busanzwe atwara abantu mu buryo bwa Taxi Voiture.
Umushinjacyaha Arnold de Tremau, yafashe umwanya munini ugera ku masaha ane, aho yasobanuraga ibyaha ashinja Nkunduwimye, birimo kugira uruhare mu kwica Abatutsi bari bahungiye mu igaraji ya AMGAR ubwo yari afatanyije na Rutaganda wari icyegera cy’uwayoboraga Interahamwe.
Umushinjacyaha yavuze kandi uburyo bombi bayoboraga Interahamwe, baziha ibikoresho byo kwicisha Abatutsi, kugira uruhare mu iyicwa ry’Abatutsi no kubatoteza kuri za Bariyeri, abagore bafashwe ku ngufu ndetse no mu mikoranire yabo na Hotel des Mille Collines kuko ari ho babaga, nyuma baza guhunga Igihugu.
Umushinjacyaha yasobanuye ko muri uru rubanza, abacamanza n’inteko iburanisha muri rusange bazumva abatangabuhamya batandukanye bagizwe n’abamushinja ubwicanyi, abafashwe ku ngufu, bashinja Nkunduwimye, bavuga ko byabereye kuri AMGAR.
Kuri uwo munsi wa mbere w’urubanza, nta bantu benshi bari bitabiriye urubanza uretse abunganizi mu mategeko, inyangamugayo, abacamanza batatu barimo umukuru n’abandi babiri bamufasha.
Hari kandi abunganira abaregera indishyi muri uru rubanza ari bo Me André Karongozi na Me Deswaef.
Nkunduwimye yavuze ko afite impungenge ku migendekere y’urubanza rwe kuko abatangabuhamya be bafashwe nabi ndetse ngo hari n’abamaze guhunga u Rwanda.
Muri uru rubanza biteganyijwe ko hazumvwa abatangabuhamya batandukanye bari hagati ya 90-100, barimo abamaze kwitaba Imana ku buryo hazatambutswa ubuhamya bwabo mu nyandiko, hakiyongeraho inzobere ku mateka y’u Rwanda.
Nkunduwimye ubwo yazaga mu rukiko, yari kumwe n’abantu babiri bo mu muryango we ndetse akaba ataratabwa muri yombi, bisobanuye ko arimo kuburana ataha iwe.
Nkunduwimye uri kuburana ahakana ibyaha ashinjwa, mu rukiko ntiyigeze agaragaza akababaro cyangwa kwiheba ahubwo ibyo yavugaga byose yarimo aseka.
Bamwe mu batangabuhamya bitezwe muri uru rubanza harimo Paul Rusesabagina wari umuyobozi wa Hotel des Mille Collines, Joseph Matata wahoze ahagarariye umuryango uharahira uburenganzira bwa muntu mu Rwanda.
Harimo kandi abavandimwe be, akaba yatangaje ko yiteze ubutabera muri uru rubanza kuko yizeye ko rwateguwe neza, aboneraho gusaba ko abatangabuhamya be bahungiye mu Mahanga bazahabwa uburenganzira bwo gutanga ubuhamya maze arabyemererwa.
Ohereza igitekerezo
|