Birababaje kuba Mpiranya yarapfuye atagejejwe mu Butabera - IBUKA

Urwego Mpuzamahanga rwasigaranye inshingano z’icyahoze ari urukiko mpuzamahanga mpanabyaha rwashyiriweho u Rwanda, rwatangaje ko Maj. Protais Mpiranya washakishwaga kubera uruhare akekwaho muri Jenoside yakorewe Abatutsi, yapfuye muri 2006.

Protais Mpiranya
Protais Mpiranya

Iperereza ryakozwe n’uru rwego, riyobowe n’Umushinjacyaha Serge Brammertz, rigaragaza ko Protais Mpiranya yaguye i Harare muri Zimbabwe, ariko ngo mu gushyingurwa umuryango we n’abari bamushyikigiye bakandika amazina atari yo ku mva ye, mu rwego rwo kujijisha.

Iperereza ryimbitse ryakozwe n’uru rwego, ryavumbuye ko iyo mva ishyinguyemo Mpiranya, nyuma basaba ko umurambo we utabururwa hagakorwa ibizamini bya DNA, ari na byo ku wa Kabiri w’iki cyumweru byaje kugaragaza ko ari Protais Mpiranya.

Iryo perereza rigaragaza ko Mpiranya yapfuye mu Kwakira 2006, azize uburwayi.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa IBUKA, Ahishakiye Naftal, avuga ko bibabaje kuba umuntu nka Mpiranya ufatwa nka ruharwa yarapfuye atagejejwe mu butabera ngo aryozwe ibyo yakoze.

Avuga ko ahanini kuba hari abashinjwa ibyaha bya Jenoside bapfa batagejejwe mu butabera, bigirwamo uruhare na bimwe mu bihugu kubera inyungu zabyo, agasaba ko habaho ubufatanye mu kugeza mu nkiko abashinjwa ibyaha bya Jenoside bakaburanishwa.

Ahishakiye yagize ati: “Protais Mpiranya kimwe na bagenzi be, ni umuntu wabaye ku isonga mu gutegura no gushyira mu bikorwa umugambi wa Jenoside yakorewe Abatutsi. Nk’abarokotse Jenoside twari dutegereje ubutabera, abo bantu bagashyirwa imbere y’Urukiko bakaburanishwa. Aho iyi nkuru imenyekaniye birababaje kuba yarapfuye atageze imbere y’Ubutabera. Birababaje kuko iyo agezwa imbere y’ubutabera ngo ahamwe n’ibyaha, bibere isomo n’abandi, ahanwe hakurikijwe amategeko”.

Ahishakiye avuga ko kuba Mpiranya apfuye atagejejwe mu rukiko byerekana imbaraga nke z’ibihugu bikibitse abakekwaho kugira uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994. Ati: “Iriya myaka yose yihishe kuva mu 1994 kugeza muri 2006 ni myinshi, ibi bigaragaza intege nke z’ibihugu yari arimo mu gutanga ubutabera kuri Jenoside, kandi ni ibintu bidakwiriye no ku bandi bagishakishwa. Bivuze ngo birakwiye ko abantu bumva ko aba bakurikiranywe, kugezwa imbere y’inkiko bakaburanishwa ari ingenzi ku bakorewe icyaha, ku gihugu no ku kiremwa muntu muri rusange”.

Aha ni na ho ahera asaba ko urubanza rwa Kabuga Félicien, wari ku rutonde rumwe na Mpiranya rwakwihutishwa, kugira ngo abazwe ibyo yakoze akiri mu buzima, na cyane ko na we ageze mu za bukuru, kandi akaba akunze kugaragaza ko afite uburwayi.

Ati: “Urubanza rwa Kabuga Félicien, ibivugwa ku myaka ye n’ibindi bijyanye n’ubuzima bikwiye gutera imbaraga urukiko rumufite rumuburanisha, kwihutisha urubanza kugira ngo ejo hataba ikibazo nk’iki cyo kuba yapfa ataburanishijwe ku byaha akurikiranyweho”.

Mpiranya yari umusirikare ndetse akaba ari na we wari ukuriye abarindaga Perezida Habyarimana.

Ni umwe muri ba ruharwa bashakishwaga n’ubutabera, akaba kandi yari ku rutonde rwariho umucuruzi Félicien Kabuga wafatiwe mu Bufaransa muri Gicurasi 2020.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Uyu mushinjacyaha Serge Brammertz ni umubirigi ufite imyaka 60.Ni nawe wavumbuye Kabuga muli France.Ateye ubwoba.Gusa tujye twibuka ko "the supreme punishment" ari URUPFU.Nubwo twese dupfa,abantu bapfuye barakoraga ibintu bibi ntabwo bazazuka ku munsi w’imperuka.Ariko abeza,imana izabazura ibahe ubuzima bw’iteka mu isi izaba paradizo,abandi bajye mu ijuru.Ni Yesu ubwe wabivuze.

kamere james yanditse ku itariki ya: 13-05-2022  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka