Beatrice Munyenyezi yakatiwe n’inkiko z’Amerika igifungo cy’imyaka 10

Beatrice Munyenyezi w’imyaka 43 yahamijwe icyaha cyo kubeshya mu makuru yatanze ahakana ko nta ruhare yagize muri Jenoside kugira ngo abone uburenganzira bwo kuba muri Amerika nk’impunzi bityo urukiko rwa New Hampshire rumukatira igihano cy’igifungo cy’imyaka 10.

Biteganyijwe ko nyuma yo kurangiza icyo gihano cya nyuma giteganwa n’amategeko y’Amerika, azoherezwa mu Rwanda aho azakurikiranwa ku byaha bya Jenoside.

Urukiko rwahamije Munyenyezi kuba umuyobozi wa bariyeri yari mu mujyi wa Butare yafatirwaho Abatutsi bakicwa. Ariko, uyu mugore yakomeje kubihakana kuko muri kiriya gihe ngo yari atwite impanga ntiyavaga muri hoteli yari acumbitsemo.

Munyenyezi ni umugore wa Shalom Ntahobali wahamijwe ibyaha bya Jenoside akaba afungiye ku Rukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha rwashyiriweho u Rwanda.

Beatrice Munyenyezi.
Beatrice Munyenyezi.

Kubera umugabo we Ntahobali, umuhungu wa Nyiramasumbuko Paulina wari Minisitiri muri Leta yiyise iy’Abatabazi, Munyenyezi afatwa nk’umuntu wari ukomeye mu Mujyi wa Butare watanga amategeko akubahirizwa.

Kuwa Mbere, tariki 15/07/2013, urukiko rusoma uru rubanza, Munyenyezi yasutse amarira. Umucamanza Stephen McAuliffe avuga ko Munyenyezi yibye uburenganzira buhenze cyane bwo kuba impunzi muri Amerika.

Uruhande rumwunganira imbere y’ubutabera ruvuga ko ruzajuririra icyo cyemezo cy’urukiko.

Munyenyezi yavuye mu Rwanda muri 1994 ahunze ajya muri Kenya aho yabyariye impanga ebyiri yari atwite. Afashijwe n’imiryango y’ubutabazi, muri 1998 yabashije kwinjira muri Amerika abona uburenganzira bwo kubayo nk’impunzi.

Nshimiyimana Leonard

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Yari yahunze amaraso yinzirakarengane? Imana ntizemera ko mwihisha mpaka ubuzima bwanyu bwose muzajya mufatwa buhobuho. Erega Imana ihora ihoze!! Watse ubuzima benshi none urakatirwa ukuriza? Urize amaraso jye nibyo byanfasha naho amarira yawe namazi.

asituro yanditse ku itariki ya: 21-07-2013  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka