Béatrice Munyenyezi azabanza kuburanishwa mu buryo bw’ibanze

N’ubwo byari biteganyijwe ko kuri uyu wa 18 Mutarama 2022 urubanza rwa Béatrice Munyenyezi ukurikiranyweho ibyaha bya Jenoside ruburanishwa mu mizi, si ko byagenze kuko abamwunganira bifuje ko hazabanza kubaho iburanishwa ry’ibanze, hanyuma bikemerwa n’urukiko rwisumbuye rwa Huye rwaruburanishije mu buryo bw’ikoranabuhanga.

Abunganira Béatrice Munyenyezi ari bo Me Bruce Bikotwa na Me Félicien Gashema, bagaragarije urukiko ko iburanisha ry’ibanze rizabafasha kubanza gukosora umwirondoro w’uregwa cyane ko urukiko rwari rwavuze ko yitwa Béatrice Munyenyezi bita Komanda, we agahakana izina Komanda avuga ko atari irye.

Iri buranisha kandi ngo rizafasha uruhande rw’uregwa kumenya ibyaha akurikiranyweho mu by’ukuri kuko ngo Ubushinjacyaha bwagaragaje ibyaha aregwa harimo gutegura Jenoside, kuyikora, kuyishishikariza abandi n’ubufatanyacyaha mu gufata abagore ku ngufu, nk’icyaha kimwe, nta kugaragaza buri cyaha ukwacyo n’amategeko agihana, ari na byo byafasha uregwa kumenya aho ahera yiregura.

Iri burana ry’ibanze ngo rizanafasha kumenya abatangabuhamya.

Ababuranira Béatrice Munyenyezi banifuje ko urubanza rwazaburanishwa imbonankubone, aho kuba mu buryo bw’ikoranabuhanga, cyane ko ngo batabashaga kumva ibivugwa n’abari mu rukiko.

Hari n’aho umwe muri babiri bamuburaniraga yagize ati "Nk’ubu ntabwo turi kubumva neza. Mu byo mwavuze ibyo twumvise ntibirenga 30%."

Ubushinjacyaha bwagaragaje ko kuba Munyenyezi aburana hifashishijwe ikoranabuhanga ari ukubera indwara ya Coronavirus, kandi ko hifujwe ko aburana imbonankubone byaba ngombwa ko akurwa muri Gereza ya Kigali akimurirwa mu ya hafi, ariko ko nanone kuburana mu buryo bw’ikoranabuhanga cyangwa bw’imbonankubone bizava mu bushishozi bw’urukiko.

Aha umwe mu baburanira Munyenyezi yibukije ko uwo baburanira akurikiranyweho ibyaha biremereye, mpuzamahanga, bityo yongera gushimangira ko akwiye guhabwa uburenganzira bwo kwisobanura neza, ku byo yumvise neza, aburana imbonankubone.

Kuri we kandi, icyorezo cya Coronavirus ngo ntigikwiye kuba imbogamizi yo kuburana imbonankubone kuko hakurikijwe amabwiriza yo kwirinda hari n’abandi baburana imbonankubone kuri iki gihe urugero nka Rusesabagina ndetse na Twagirayezu.

Iby’uko yakwimurirwa hafi y’aho aburanira byo ngo biramutse bibayeho, ntihakwiye kwirengagizwa imibereho yahagirira, hanazirikanwa ko hari n’abandi bava muri Gereza ya Kigali bakaza kuburanira i Nyanza.

Urukiko rwemeje ko iburanisha ry’ibanze ryifujwe n’ababuranira Munyenyezi rizaba tariki 24 Gashyantare 2022, saa tatu, mu buryo bw’ikoranabuhanga, kandi mu muhezo.

Ruzareberwamo ibijyanye n’abatangabuhamya, hemeranywe ku ngingo zigize urubanza, ibimenyetso n’amategeko impande zombi (ubushinjacyaha n’uregwa) zishyigikirisha ibimenyetso, ndetse n’uburyo urubanza ruzaburanishwamo.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka