Béatrice Munyenyezi akomeje kuburana urwa ndanze
Béatrice Munyenyezi ushinjwa kugira uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi, we n’abunganizi be Me Bruce Bikotwa na Me Félicien Gashema bakomeje kugaragaza ko hari ibyo urukiko rwisumbuye rwa Huye rwirengagije mu rubanza rwe rumukatira igifungo cya burundu.
Ku cyaha cy’ubufatanyacyaha mu gusambanya ku gahato nk’icyaha cyibasiye inyokomuntu cyahamijwe Béatrice Munyenyezi, Me Bruce Bikotwa yavuze ko urukiko rwamuhamije icyaha nta bimenyetso simusiga bimuhamya icyaha.
Mu buhamya bwashingiweho, harimo ubw’uwitwa Munyaneza Jean Damascene uzwi nka Sadam. Me Bruce Bikotwa avuga ko imvugo z’abatangabuhamya zaranzwe no kutavugisha ukuri ndetse ngo n’abatangabuhamya bashinja Munyenyezi baravuguruzanya hagati yabo.
Urugero nko kuri uwo mutangabuhamya, Me Bikotwa avuga ko atavugishije ukuri ku birebana n’uwo yavuze ko yari umubikira wishwe nyuma yo gusambanywa.
Munyaneza yavuze ko kugira ngo umubikira bigere aho asambanywa akanicwa, byahereye kuri bariyeri yo ku Mukoni i Huye maze Sadam ubwe amusaba indangamuntu, Munyaneza ahita abwira Munyenyezi ko uwo mubikira ari Umututsi maze indangamuntu ye ayiha Munyenyezi.
Icyo gihe ngo nyirabukwe wa Munyenyezi witwa Nyiramasuhuko Pauline, yaraje amujyana mu modoka kuri hoteli Ihuriro yari iya Nyiramasuhuko.
Me Bikotwa ati “Icyo tunenga ni uko Sadam atabashije kumenya amazina y’uwo mubikira kandi yarafashe indangamuntu ye akarebaho ndetse ntiyabashije no kumenya umuryango yakomokagamo kuko n’urukiko ntacyo rwabivuzeho.”
Me Bikotwa yakomeje avuga ko urukiko ntacyo rwavuze ku byo bireguye, akaba asanga ari inenge ikomeye kuko urukiko ruba rugomba gusobanura impamvu z’impande zombi.
Me Gashema Félécien nawe wunganira Munyenyezi yavuze ko habayeho no kwivuguruza ku bijyanye n’isambanywa n’iyicwa ry’uwo mu bikira, aho we avuga ko batanemera ko uwo mubikira yabayeho.
Me Gashema kandi yavuze ko urukiko rwisumbuye rwa Huye rwandikiye umukobwa uwo mutangabuhamya avuga ko ari mu basambanyijwe, ariko ngo yanga kuza gutanga ubuhamya avuga ko ataza muri urwo rubanza.
Me Gashema akavuga ko abo bakobwa bavuye i Gisagara baje i Huye kuri hoteli Ihuriro baza bahungiye kwa Arsene Shalom Ntahobari (umugabo wa Béatrice Munyenyezi) hanyuma ngo bahakurwa n’abasirikare b’Inkotanyi. Gashema agasobanura ko ibyo ngo ari byo byatumye badatanga ubuhamya kuko ngo bazi neza ko bagiriwe neza ari yo mpamvu banze kuza gushinja Munyenyezi.
Me Bikotwa yavuze ko nta mutangabumya uri mu bashinja Béatrice Munyenyezi umuzi kuko ngo ntawe uvuga ko yamubonye atwite kandi mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi na mbere yaho yari atwite.
Béatrice Munyenyezi uregwa ibyaha bya Jenoside, ni umukazana wa Pauline Nyiramasuhuko akaba yarakatiwe igifungo cya burundu nyuma yo koherezwa na Leta Zunze Ubumwe za Amerika mu 2021 ngo aburanishirizwe mu Rwanda.
Ohereza igitekerezo
|