Bazeye yemereye Urukiko ko FDLR ifatanyije na RNC kurwanya u Rwanda

Ubwo yagezwaga mu rukiko kuri uyu wa mbere, uwahoze ari Umuvugizi wa FDLR yemeye ko yagiye muri Uganda mu bufatanye bafitanye na RNC.

Bazeye, amazina ye y'ukuri yitwa Nkaka Ignace ari hamwe na Nsekanabo Jean Pierre uzwi nka Lt Col Theophile Camara Abega
Bazeye, amazina ye y’ukuri yitwa Nkaka Ignace ari hamwe na Nsekanabo Jean Pierre uzwi nka Lt Col Theophile Camara Abega

Laforge Fils Bazeye yabaye umutangabuhamya uvuga ko umutwe wa Kayumba Nyamwasa, Rwanda National Congress RNC utegurira mu gihugu cya Uganda uburyo wagaba ibitero ku Rwanda.

Bazeye, amazina ye y’ukuri akaba yitwa Nkaka Ignace ari hamwe na Nsekanabo Jean Pierre uzwi nka Lt Col Theophile Camara, ubundi akitwa Abega, barimo kuburana ku ifungurwa cyangwa ifungwa ry’agateganyo.

Aba bagabo bombi batawe muri yombi n’ingabo za Congo-Kinshasa ku itariki ya 15 Ukuboza 2018 ahitwa i Bunagana, bikavugwa ko bari bavuye muri Uganda.

Leta ya Congo yaje kubohereza mu Rwanda mu kwezi kwa mbere k’uyu mwaka wa 2019, hashingiwe ku mikoranire hagati y’ibihugu byombi.

Ubushinjacyaha bwamenyesheje Urukiko rw’Ibanze rwa Gasabo (ruri i Kibagabaga) ko Nkaka na Nsekanabo bakurikiranyweho ibyaha byo kuba mu mutwe w’Iterabwoba no gukora iterabwoba.

Bakurikiranyweho kandi kuba mu mitwe itemewe no kwamamaza amakuru yangisha abaturage ubuyobozi buriho ndetse no kubahamagarira kuza muri iyo mitwe.

Nkaka(Bazeye) na Abega(Nsekanabo) bararegwa kandi kugirana umubano na Leta y’amahanga "bagamije gushoza intambara" ku Rwanda.

La Forge Bazeye Fils wahoze ari umuvugizi wa FDLR
La Forge Bazeye Fils wahoze ari umuvugizi wa FDLR

Ubushinjacyaha bwabwiye urukiko ko mu mwaka wa 2006 ari bwo Leta ya Amerika yamenyesheje amahanga urutonde rw’imitwe y’Iterabwoba ku isi harimo n’uwa FDLR.

Mu bitero by’Iterabwoba Leta y’u Rwanda ishinja Nkaka na Nsekanabo kugiramo uruhare ruziguye n’urutaziguye, igiheruka kikaba ari icyagabwe ku itariki ya 11 Ukuboza 2018 i Busasamana muri Rubavu kikica abasirikare batatu b’u Rwanda.

Mu bijyanye "n’umubano na Leta y’amahanga bagamije gushoza intambara ku Rwanda, Nkaka na Nsekanabo barashinjwa guhura n’Umunyamabanga wa Leta muri Uganda ushinzwe ububanyi n’amahanga, Mateke Philemon.

Umushinjacya agira ati "Uyu Mateke Philemon yahurije muri hotel batatubwira amazina aba bayobozi muri FDLR hamwe n’abo mu wundi mutwe witwa RNC".

Ibyaha Nkaka na Nsekanabo baregwa barabihakana byose, usibye icyo Nkaka yemera agasabira imbabazi, kijyanye no kwamamaza amatwara yangisha abaturage Leta y’u Rwanda.

Nkaka agira ati "Jyewe ninjiye mu mutwe wa politiki na gisirikare, nta tangazo nigeze mbona rivuga ko nari mu mutwe w’iterabwoba. Bene iyo mitwe irwanywa na Leta zunze ubumwe za Amerika, ntabwo rero narwanyaga icyo gihugu".

Lt Col Theophile Camara uzwi kandi nka ABEGA
Lt Col Theophile Camara uzwi kandi nka ABEGA

"Amatangazo nasohoye yose nabikoze mu izina rya FDLR nari mbereye umuvugizi....icyo kiri mu byaha byangisha Leta abaturage, cyo ndacyemera kandi nkagisabira imbabazi".

Akomeza agira ati "Nari nahawe ubutumwa bwo gufatanya na Rwanda National Congress (RNC), ntabwo nari nahawe ubwo kubonana na Leta y’amahanga".

"RNC yari ifatanije natwe kurwanya u Rwanda, uretse ko imishyikirano twari twagiyemo yari iyo kureba uko twataha mu Rwanda hatabayeho intambara"

Nkaka na Nsekanabo bavuga ko nta mpamvu baburana bafunzwe kuko ngo batari bazi amakuru ku Rwanda, ndetse na nyuma yo gufatwa no kuzanwa mu Rwanda ngo bitwaye neza batanga amakuru basabwa.

Ababunganira mu mategeko ari bo Me Munyendatwa Milton na Me Dukeshimana Beatha bakomeza bavuga ko abakiriya babo bahindutse mu myumvire, bakaba basaba ko basubizwa mu buzima busanzwe nk’uko bikorerwa abandi bose bahoze muri FDLR.

Me Munyendatwa avuga ko kuba uwo yunganira yari umuvugizi utanga amakuru yahawe, ngo nta ruhare we bwite yigeze agira mu bikorwa bya FDLR kandi "yari mu gihe cy’ubuyobe".

Urukiko rwabamenyesheje ko ruzafata umwanzuro ku ifungurwa cyangwa ifungwa ry’agateganyo ry’abo bagabo bombi ku wa gatatu yariki 10 Mata 2019.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka