Baricuza ibyo bakoze muri Jenoside, bagasaba n’ababo kutazabakurikiza

Abagororwa 12 bo muri Gereza ya Huye bakomoka mu Karere ka Nyaruguru basabye imbabazi abarokotse Jenoside bahemukiye, bazisaba n’ababo babingingira kutazagera ikirenge mu cyabo.

Abarokotse Jenoside bakomoka i Nyaruguru babanje kuganira n'ababahemukiye, mbere yo kubaha imbabazi
Abarokotse Jenoside bakomoka i Nyaruguru babanje kuganira n’ababahemukiye, mbere yo kubaha imbabazi

Ibi byabaye tariki 24 Ukwakira 2019, ubwo abarokotse Jenoside bo mu Karere ka Nyaruguru basuraga abagize uruhare mu kubicira ababo mu gihe cya Jenoside, nyuma y’uko na bo bari babandikiye babasaba imbabazi.

Umugororwa Muvunyi Fidèle ukomoka mu Murenge wa Rusenge yasabye imbabazi Mukamabano Philomène kuko yagize uruhare mu kumwicira umugabo.

Ati “Narigaye, nabaye ikigwari. Ariko imyaka maze muri gereza naragororotse, uko bari banzi meze nk’imbwa yasaze ku gasozi ntabwo ariko nkimeze. Ndasaba n’umuryango w’Abanyarwanda imbabazi.”

Mukamabano Philomène yavuze ko n’ubwo akeka ko uyu mugabo yagize uruhare mu kumwicira umwana ariko akaba atabimwemereye, amuhereye imbabazi icyaha yazisabiye, agira ati “Ndamubabariye mbikuye ku mutima, mutumye no ku bandi bantu b’i Bunge bagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi, agende na bo abigishe.”

Abantu b’i Bunge Mukamabano yamutumyeho ngo ni abagize uruhare mu kumwicira abantu be 48. Bamwe muri bo Mukamabano ngo yanababonye muri iyi Gereza ya Huye. Yabasabye kubohoka na bo bakavugisha ukuri, kandi ngo imbabazi yiteguye kuzibaha.

Umusaza Sindambiwe wo mu Murenge wa Ruramba yasabye imbabazi umuturanyi we yiciye umubyeyi, imbabazi arazimuha
Umusaza Sindambiwe wo mu Murenge wa Ruramba yasabye imbabazi umuturanyi we yiciye umubyeyi, imbabazi arazimuha

Muvunyi Fidèle yanatumye murumuna we wari waje muri iki gikorwa cyo gusaba no gutanga imbabazi, kwegera umuryango we akawubwira ko yahaniwe ukuri, kandi ko na wo awusaba imbabazi.

Yagize ati “Twabanje kujya twihagararaho tuvuga ko batubeshyera, ariko ibyaha twarabikoze. Nabasize icyasha, na we agomba kugenda akegera umuryango wanjye, akawubwira ko ntarengana.”

Umusaza Sindambiwe wo mu Murenge wa Ruramba na we yasabye imbabazi umuturanyi yiciye umubyeyi, imbabazi arazimuha.

Umusaza Sindambiwe Gervais yahoberanye na Kabandana Augustin yiciye umubyeyi
Umusaza Sindambiwe Gervais yahoberanye na Kabandana Augustin yiciye umubyeyi

Yanasabye umuhungu we wari ufite imyaka icyenda mu gihe cya Jenoside kumureberaho akabona ingaruka z’icyaha cy’ubwicanyi, bityo na we akacyirinda.

Ati “Umuhungu wanjye Hakizimana na we namutumyeho ngo azaze yumve ibyo nakoze, kandi ko bitanguye amahoro. Nkaba ngira ngo uwo mwana wanjye abone ko byangizeho ingaruka, na we azaharanire ko bitazasubira.”

Muri Gereza ya Huye, abagororwa bakomoka mu Karere ka Nyaruguru bahafungiye kubera Jenoside ni 136, ariko abanditse basaba imbabazi ni 35, kandi abagize amahirwe yo kubona abarokotse Jenoside bahemukiye bakabasaba imbabazi ni 12.

Igikorwa nk’iki ngiki cy’abarokotse Jenoside n’abayihaniwe b’i Nyaruguru cyabereye muri Gereza ya Huye, cyari cyabereye no muri Gereza ya Nyamagabe tariki 21 Ukwakira 2019.

Umuyobozi w’Akarere ka Nyaruguru wungirije ushinzwe ubukungu, Janvier Gashema, yavuze ko bizakomeza, aboneraho no gusaba abagororwa bagifite imitima yinangiye kwihana, bagasaba imbabazi kuko biruhura uzisabye n’uzitanze.

Yanasabye abagororwa bazi ahaherereye imibiri y’abo bishe mu gihe cya Jenoside kuhavuga, kuko na byo ari uburyo bwo gukomeza ubumwe n’ubwiyunge bw’Abanyarwanda.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka