Colonel Theoneste Bagosora agomba kujyana n’abandi bafungwa batatu kurangiza igihano cyabo mu gihugu cya Mali naho abandi barindwi bagomba kujya kurangiriza igihano cyabo mu gihugu cya Benin; nk’uko bitangazwa n’ibiro ntaramakuru Hirondelle.
Abandi boherejwe muri Mali ni Yusuf Munyakazi wari umucuruzi ukomeye mu Bugarama mu cyahoze ari Cyangugu, Col. Tharcise Renzaho wabaye umuyobozi w’Umujyi wa Kigali, Dominique Ntawukuriryayo wari sous-Prefet muri perefegitura ya Butare.
Major Aloys Ntabakuze waboroga batayo ya para-commando, Lit. Ildephonse Hategekimana wayoboraga ikigo cya gisirikare cya Ngoma, Gaspard Kanyarukiga wari umucuruzi ukomeye muri Komini ya Kivumu na Callixte Kalimanzira wabaye Minisitiri w’umutekano mu gihugu bo boherejwe kurangiriza ibihano byabo mu gihugu cya Benin.
Bagosora wakatiwe tariki 14/12/2011 akatirwa igifungo cy’imyaka 35 kubera ibyaha bya Jenoside, ibyaha by’intambara no guhonyora uburenganzira bwa muntu.
Nubwo Bagosora atashinjijwe ubucanyi, aregwa kuba umwe mu bayobozi bagize uruhare mu bwicanyi nk’umuyobozi utarashoboye kubahiriza inshingano zo kurinda abo ashinzwe.
Arengwa kugira uruhare mu rupfu rwa Minisitiri w’Intebe, Agathe Uwilingiyimana, tariki 06/04/1994.
Colonel Theoneste Bagosora yatawe muri yombi tariki 09/03/1996 mu gihugu cya Cameroun yoherezwa Arusha tariki 23/01/1997.
Bagosora yari mu rubanza rwitiwe abasirikare hamwe na Augustin Bizimungu wari umugaba mukuru w’ingabo wakatiwe imyaka 30, Francois-Xavier Nzuwonemeye wayoboraga batayo Renaissance na Sagahutu Innocent bombi bakatiwe igihano cy’imyaka 20 y’igifungo na Augustin Ndindiliyimana wari umuyobozi wa Gendarmerie warekuwe nyuma yo gusanga igihe yakatiwe yarakirangije mu munyururu.
Hari abandi Banyarwanda 14 bahamwe n’ibyaha bya Jenoside nabo boherejwe kurangiriza ibihano bakatiwe muri Mali barimo uwahoze ari Minisitiri w’Intebe, Jean Kambanda.
Sylidio Sebuharara na Leonard Nshimiyimana
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|