Arusha: Urubanza rwa Ngirabatware rwongeye gusubukura

Urubanza rwa Augustin Ngirabatware wahoze ari Minisitiri w’Igenamigambi mu gihe cya Jenoside, tariki 30/01/2012, rwongeye gusubukura ku rukiko Mpuzamahanga rwashyiriweho u Rwanda rw’i Arusha, herekanywa ubuhamya bwa videwo bwaturutse mu Bufaransa.

Leoncie Bongwa, umugore wa Andre Ntagerura nawe wahoze ari Minisitiri w’Ubwikorezi niwe wakoresheje iyo videwo mu gushyigikira ibyireguro bya Ngirabatware. Yavuze ko hagati ya tariki 06/04/1994 atigeze ava muri Kigali, nyuma y’ihanurwa ry’indege yari itwaye Perezida Habyarimana.

Ubushinjachaha bwo bwavugaga ko hagati ya tariki 06 na tariki 08 uwo mwaka, Ngirabatware yari ku ivuko rye mu cyahoze ari Perefegitura Gisenyi, aho yari ahugiye mu gutanga imbinda na za gerenade ndetse akanakangurira abaturage kwica Abatutsi.

Bongwa watanze ubuhamya bwe mu Gifaransa, yabwiye urukiko rwari ruhagarariwe n’umucamanza William Sekule, ko mu ijoro ry’iraswa ry’indege ya Habyarimana yari kumwe na Ngirabatware mu birindiro by’abasirikare barinda Perezida.

Yagize ati: “Tukihagera ibirindiro byagabweho igitero mu ijoro. Nabonye Ngirabatware yagize ubwoba. Natekerezaga ko abagabo aribo bakwiye kwihagararaho kurusha abagore, ariko we yarimo gutitira.”

Uyu mutangabuhamya akomeza avuga ko yavuye kuri ibyo birindiro mu gitondo cya tariki 08/04/1994 akerekeza kuri ambasade y’Abafaransa, asanga na Ngirabatware yahageze.

Yavuze ko umuryango we n’uwa Ngirabatware bakuwe aho tariki ya 12 uko kwezi bajyanwa ku kibuga k’indege cya Kanombe, bakerekeza i Bujumbura mu Burundi.

Urubanza Ngirabatware aregwamo ubugambanyi muri Jenoside, gukangurira abantu gukora Jenoside no gutsemabtsemba no gufata ku ngufu, rurakomeza kuri uyu wa Kabiri.

Emmanuel N. Hitimana

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

uyu mugabo ateye ubwoba no mu isura

ni uko ari ubutabera naho ubundi umuntu aramureba akamubonamo ibyaha

yanditse ku itariki ya: 2-02-2012  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka