Arusha : Urubanza rwa Ngirabatware ruzasubukurwa mu cyumweru gitaha

Urubanza rwa Augustin Ngirabatware wahoze ari Minisitiri w’igenamigambi mu gihe cya Jenoside, ruzasubukurwa tariki ya 20/02/2012. Biteganyijwe ko aribwo abacamanza bazumva abatangabuhamya babiri bamushinjura.

Abatangabuhamya biswe DWAN 112 na DWAN 114 ku mpamvu z’umutekano wabo nibo bazatanga ubuhamya. Umutangabuhamya DWAN 112 azava muri Togo, mu gihe DWAN 114 we azatanga ubuhamya hakoreshejwe ikoranabuhanga rya videwo.

Abatangabuhamya 33 nibo bamaze gutanga ubuhamya ku ruhande rwa Ngirabatware, ariko ubushinjacyaha bwo burateganya kwitabaza abandi umunani bo kuvuguruza ubuhamya bwemeza ko kuva 23/04 kugeza 23/05/1994, Ngirabatware yari hanze y’u Rwanda.

Ngirabatware yisobanura avuga ko muri icyo gihe yari mu ngendo muri bihugu bya Senegali n’u Busuwisi.

Ngirabatware araregwa gucura umugambi wo gukora Jenoside yakorewe Abatutsi muri 1994, ubufatanyacyaha, gushishikariza abantu ku buryo buziguye n’ubutaziguye gukora Jenoside no gufata ku ngufu nk’icyaha kibasiye inyokomuntu.

Nshimiyimana Leonard

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka