Arusha: Ntabakuze yagabanyirijwe igihano naho icya Hategekimana na Kanyarukiga birashimangirwa

Urukiko rw’Arusha Urugereko rw’ubujurire rwagabanyije igihano cy’igifungo cya burundu rwari rwaraciriye Major Aloys Ntabakuze kigera ku myaka 35, naho igihano cya burundu cyahawe Lieutenant Ildephonse Hategekimana n’igihano cy’imyaka 30 cyahawe umucuruzi Gaspard Kanyarukiga bigumaho.

Kuri uyu wa Mbere nibwo uru rugereko rw’Urukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha rw’i Arusha (ICTR), nibwo rwaciye uru rubanza rwari rumaze igihe rutegerejwe, aho rwongeye kwanzura ko Kanyarukiga yagize uruhare mu gusenya Kiliziya ya Nyange yari yahungiyemo Abatutsi 2.000.

Urukiko rwamuhamije ko mu nama yamuhuje n’abategetsi ba Komini Kivumu, yivugiye ko iyo Kiliziya igomba gusenywa Abatutsi bagatikiriramo, ubundi akazayubaka mu minsi itatu gusa.

N’ubwo mu rukiko rwa Arusha bikomeje kugaragara ko ibihano bihabwa abasirikare bakuru bikomeje kugenda bigabanywa, na none kandi muri izi manza nta n’umwe wagizwe umwere.

Kuri Ntabakuze, urukiko rwemeje ko yari abifitiye ububasha guhagarika ibyaha byakozwe na ba Paracommado yayoboraga, ariko kumugabanyiriza icyaha ni uko atahamwe n’uko ari we wabahaga amabwiriza yo kwica, nk’uko byagenze kuri Lieutenant Hategekimana.

KIGALITODAY

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka