Arusha: Kuwa Mbere nibwo urukiko rusuzuma niba Munyagishari azoherezwa kuburanira mu Rwanda

Urukiko Mpanabyaha Mpuzamahanga rwashyiriweho u Rwanda rukorera Arusha (ICTR), kuwa Mbere tariki 12/03/2012 niho ruzasuzuma icyemezo cyo kohereza mu Rwanda urubanza rwa Bernard Munyagishari ukurikiranyweho ibyaha bya Jenoside.

Urukiko rurasaba ubushinjacyaha n’uruhande rwunganira uregwa kuzitabira izo mpaka, zizanzura niba Bernard Munyagishari yoherezwa kuburanira mu Rwanda cyangwa aburanira Arusha.

Leta y’u Rwanda na yo yaratumiwe n’urukiko kwitabira izo mpaka nk’inshuti y’urukiko.

Munyagishari na Pasiteri Jean Uwinkindi wamaze kwemezwa ko azoherezwa mu Rwanda, nibo bonyine bategereje kuburana mu mfungwa zifungiye Arusha.

Uru uru urukiko ruri gukora ibishoboka byose ngo rurangize kuburanisha imanza ku rwego rw’ibanze mbere ya Nyakanga 2012.

Munyagishari uregwa gucura umugambi wo gukora Jenoside, ubufatanyacyaha mu gukora Jenoside, kwica no gufata ku ngufu nk’icyaha kibasiye inyokomuntu, yabaye umunyamabanga w’ishyaka MRND n’umuyobozi w’Interahamwe mu Mujyi wa Gisenyi.

Mu gihe cya Jenoside, yakoze urutonde rw’Abatutsi bagomba kwicwa, anashyiraho amabariyeri mu Mujyi wa Gisenyi. Bivugwa ko yashyize umutwe witwa Intarumikwa wari ushinzwe gufata ku ngufu no kwica Abatutsikazi n’abana b’abakobwa.

Yafatiwe muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Kongo tariki ya 25/05/2011 yoherezwa Arusha kuwa 14/07/2011.

Leonard Nshimiyimana

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka