Arusha: Callixte Nzabonimana arasabirwa igihano cyo gufungwa burundu

Abashinjacyaha mu Rukiko Mpuzamahanga rwashyiriweho u Rwanda rw’i Arusha, basabye ko Callixte Nzabonimana wahoze ari Minisitiri w’urubyiruko mu gihe cya Jenoside yahabwa igihano cy’igifungo cya burundu, kubera ibyaha bya Jenoside n’iby’intambara akurikiranyweho.

Umushinjacyaha w’uru rukiko Paul Ngarua, yasabiye Nzabonimana igihano cyo gufungwa burundu kuri buri cyaha cya Jenoside aregwa mu byaha byose akurikiranyweho n’uru rukiko.

Nzabonimana, wize ibijyanye n’ubutaka muri kaminuza yo mu Bufaransa, ashinjwa kuba ari mu bateguye bagaashyira mu bikorwa, akanategeka ubwicanyi bw’Abatutsi, ndetse no kwica abataravugaga rumwe n’ubutegetsi bwariho.

Ashinjwa kandi kuba yarakanguriye, agashishikariza abaturage bo muri za perefegitura zitandukanye gutsemba Abatusi, no kuba yaratanze intwaro.

Nzabonimana wafatiwe mu gihugu cya Tanzania mu kwezi kwa Kabiri 2008, we ahakana ibyaha byose aregwa. Yabwiye urukiko ko we yari yarahungiye muri ambasade y’u Bufaransa ubwo Jenoside yatangiraga.

Ariko umushinjacyaha we yahakanye ukwiregura kwe, avuga ko abantu bose bari barahungiye muri iyi ambasade bari bafite uburenganzira bwo gusohoka igihe cyose babyifurije.

Gutanga ibindi bimenyetso biteganyijwe kurangira kuri uyu wa gatanu, abacamanza bakazahita bajya mu mwiherero wo gusuzuma ibyatangajwe ku mpande zombi muri uru rubanza rwatangiye mu kwezi kwa Cyenda 2009.

Mu kwezi gushize, uru rukiko rwari rwakatiye igihano cy’imyaka 30 abandi bahoze ari ba minisitiri babiri, kubera uruhare bagize muri Jenoside yo muri 94, ariko rufungura n’abandi babiri nyuma yo kubura ibimenyetso bibahama.

Urukiko rwa ICTR rwashizweho mu 1994 nyuma ya Jenoside yo mu Rwanda mu rwego rwo gukurikirana abantu b’ingenzi bagize uruhare muri Jenoside yo mu 1994 yakorewe Abatusi, aho abantu barenga miliyoni bayiguyemo mu gihe cy’iminsi 100.

Emmanuel HITIMANA

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka