Amerika yamwohereje mu Rwanda kubera ibyaha bya Jenoside ashinjwa

Leta Zunze Ubumwe z’Amerika zohereje Marie Claire Mukeshimana, Umunyarwandakazi, wabaga muri icyo gihugu ukurikiranyweho ibyaha bya Jenoside.

Mukeshimana yageze mu Rwanda tariki 22/12/2011nyuma y’uko Leta z’Unze Ubumwe z’Amerika zimwirukanye ku butaka bwazo kubera uruhare yagize muri Jenoside yo mu 1994 kandi akaba atari yujuje ibyangombwa bimwemerera kuba muri icyo gihugu.

Mukeshimana yatawe muri yombi na Leta z’Unze Ubumwe z’Amerika muri 2010 ubwo yageragezaga kwinjira muri icyo gihugu.

Agashami gashinzwe gukurikirana abakoze ibyaha bya Jenoside mu Rwanda baba hanze y’igihugu katangaje ko kishimiye icyemezo Leta z’Unze Ubumwe z’amerika zafashe.

Urukiko Gacaca rwo mu murenge wa Mbazi mu karere ka Huye rwari rwarakatiye Mukeshimana igifungo cy’imyaka 19 adahari. Aregwa urupfu rw’umwana yakuye ku ishuri nyuma akaza kwicwa.

Ibiro bishinzwe abinjira muri Leta z’Unze Ubumwe z’Amerika byahise bitangaza ko Mukeshimana w’imyaka 43, wabaga muri Leta ya Michigan, yohererejwe polisi y’u Rwanda.

Emmanuel N. Hitimana

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

mutwihanganire izo experience muzikureho kuko mutakaduhaye ntaho twakura izo experience

k yanditse ku itariki ya: 7-01-2012  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka