Amahanga agenda buhoro mu kohereza abakekwaho icyaha cya Jenoside – Ubushinjacyaha

Nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda, abayigizemo uruhare bakurikiranywe n’ubutabera maze bamwe inkiko zibahamya ibyaha ndetse baranabihanirwa mu gihe hari n’abatari bari mu Rwanda bityo hatangira urugendo rwo kubashakisha.

Mu gushakisha abagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi, hamwe n’abayikekwaho hashyizweho impapuro zibata muri yombi, maze zoherezwa mu bihugu babarizwamo.

Amakuru dukesha Ubushinjacyaha bw’u Rwanda, avuga ko impapuro zose zatanzwe kugeza ubu ari 1147, zoherejwe mu bihugu 33. Igihugu gicumbikiye abantu benshi bakurikiranyweho icyaha cya Jenoside ni Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo yahawe impapuro 408 igakurikirwa na Uganda yahawe impapuro 277. Afurika ikaba ari yo ifite abantu benshi.

Nyuma yo kohereza izi mpapuro, 28 gusa ni bo bamaze kugarurwa mu Rwanda, mu gihe 24 bo baburanishirijwe mu bihugu baherereyemo.

Umuvugizi w'Ubushinjacyaha, Nkusi Faustin
Umuvugizi w’Ubushinjacyaha, Nkusi Faustin

Nkusi Faustin, Umuvugizi w’Ubushinjacyaha, yatangarije Kigali Today ko ukurikije impapuro 1147 zatanzwe, ariko ababuranishijwe n’aboherejwe mu Rwanda bakaba batageze no ku 100, bigaragaza ko ibihugu by’amahanga bigenda gahoro mu kohereza abakekwaho Jenoside cyangwa se kubakurikiranira aho bari.

Impamvu y’uku kugenda buhoro, Umuvugizi w’Ubushinjacyaha yavuze ko ahanini ari ubushake buke bw’ibyo bihugu bwo kubahiriza amasezerano mpuzamahanga bashyizeho umukono ariko haracyari n’icyuho cy’amategeko aho hamwe muri ibi bihugu nta mategeko bafite ahana icyaha cya Jenoside.

Umuvugizi w’Ubushinjacyaha yakomeje avuga ko n’ubwo imibare ikiri hasi, batagomba gucika intege, ahubwo barushaho gushyira imbaraga mu biganiro bagirana n’ibyo bihugu ngo barebe ko byakongera imbaraga ariko kandi n’abatabikora bakabyumva maze na bo bagafasha ubutabera gukora akazi kabwo.

Umuntu wa mbere woherejwe mu Rwanda kubera icyaha cya Jenoside, yitwa Kagaba Enos wahageze tariki 26 Mata 2005 aho yari aje avuye muri Leta zunze ubumwe za Amerika. Iki gihugu kikaba kimaze kohereza abantu 6 mu mpapuro 26 cyahawe.

Uganda imaze kohereza abantu 3 gusa mu gihe yahawe impapuro 277, naho Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo yohereje abantu 4 mu mpapuro 408 bahawe.

Ku mugabane w’u Burayi igihugu gifite abantu benshi bakurikiranyweho icyaha cya Jenoside ni u Bufaransa bwahawe impapuro 47, bugakurikirwa n’u Bubiligi bufite impapuro 40 zo guta muri yombi abahatuye bakekwaho kugira uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda. Kugeza ubu u Bubiligi bumaze kuburanisha abantu 9, uwahawe igihano kinini akaba yarakatiwe gufungwa imyaka 25, naho u Bufaransa bwo bwaburanishije 4, barimo 2 bahanishijwe gufungwa burundu.

Urutonde rugaragaza umubare w’impapuro zatanzwe n’ibihugu zoherejwemo:

Urutonde rugaragaza aboherejwe:

Urutonde rugaragaza ababuranishijwe mu bindi bihugu:

Amakuru ari muri uru rutonde Kigali Today iyakesha Ubushinjacyaha Bukuru

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka