Amadosiye y’abantu 71558 baciriwe imanza na Gacaca badahari yashyikirijwe ubushinjacyaha

Ubushinjacyaha bw’u Rwanda bwashyikirijwe amadosiye 71558 y’abantu baciriwe imanza na Gacaca badahari bakaba bagomba gukurikiranwa n’ubushinjacyaha. Ubushinjacyaha burimo kwiga ayo madosiye kugirango hasohorwe impapuro zo kubata muri yombi.

Aya madosiye ni ay’abantu baciriwe imanza badahari kubera ko bamwe bari baragiye hanze abandi baravuye aho bakoreye ibyaha ku buryo batitabye ubutabera.

Umukuru w’akanama gashinzwe gukurikirana abagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi, Jean Bosco Siboyintore, avuga ko ubushinjacyaha bazakurikirana aba bantu kugira ngo bakore ibyo amategeko abasaba kimwe nuko bashobora gusubirishamo imanza.

Siboyintore avuga kandi ko kuba hari imibare y’abantu bangana kuriya baciriwe imanza badahari bidatangaje cyane kuko Jenoside yitabiriwe n’abantu benshi.

Ubushinjacyaha bufite inshingano zo gukurikirana abagize uruhare muri Jenoside baba abihishe hanze y’igihugu hamwe n’abari mu gihugu bakihishahisha, cyane ko icyaha cya Jenoside kidasaza.

Kuva ubushinjacyaha bwatangira gukurikirana abagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi hamaze gusohorwa impauro zo guta muri yombi abacyekwaho icyo cyaha 146. Bamwe muri bo batawe muri yombi ndetse n’imanza zaratangiye.

Abahungiye hanze y’u Rwanda bashobora gufatwa bagacibwa imanza mu bihugu barimo nk’uko byatangiye kugaragara mu bihugu bya Burayi.

Sylidio Sebuharara

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

abayobozi batubwiyeko impunzi ziri hanzi ari ibihumbi 70000 nonese nukuvugako bose nabana nabagore bafite imanza zibategereje ? nukuvugako nabava mu rda bagiye gushakisha imibereho babura ibyangombwa bagahitamo kuba impunzi nabo bafite imanza zibategereje? se iriya liste izasohoka ryari ngo tumenye amazina koko yabashakishwa niba ntabanga ririmo .

nakaga yanditse ku itariki ya: 6-11-2012  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka