Akarere ka Rubavu kashyikirijwe ubukarabiro mu gukumira indwara ziterwa n’isuku nke
Ubuyobozi bw’Akarere ka Rubavu bwashyikirijwe ubukarabiro bwubatswe n’umuryango wa IOM (International Organization for Migration) ibikorwa wafatanyije n’umuryango w’Afurika y’Iburasirazuba (EAC) ku nkunga y’igihugu cy’u Budage.
Ni ubukarabiro bwagiye bwubakwa mu Turere twegereye imipaka mu korohereza urujya n’uruza mu gukumira indwara zandurira mu isuku nke.
Uyu mushinga ukaba uri muri gahunda yo kubaka ubukarabiro 43 mu bihugu biri mu muryango wa Afurika y’Iburasirazuba (EAC) birimo Uganda, Tanzania, Sudani y’Epfo, u Rwanda n’u Burundi .
Ubu bukarabiro bwubatswe mu byiciro bibiri kuva mu mwaka wa 2021, hagamijwe gufasha abambukiranya imipaka n’abatuye mu bihugu bya EAC guhangana n’icyorezo cya Covid-19 n’izindi ndwara zandura abantu bakoranyeho.
Ambasaderi w’u Budage mu Rwanda, Heike Uta Dettmann atangaza ko Igihugu cye ari umufatanyabikorwa mwiza mu bihugu bakoreramo bakaba barashimye gukorana n’umuryango wa EAC mu gufasha abatuye Akarere gukumira icyorezo cya Covid-19 n’izindi ndwara zandurira mu gusuhuzanya.
Agira ati "Igihugu cy’u Budage gifite gukorana neza n’abafatanyabikorwa bacyo kandi ubuyobozi bwa EAC bwagaragaje umushinga wo kubaka ubukarabiro mu bihugu biwugize dusanga ari ngombwa mu gufasha abatuye Akarere, tubitera inkunga."
Akomeza avuga ko ari ibikorwa bizafasha abatuye umuryango kwirinda indwara ziterwa n’suku nke "Twizera ko ari ibikorwa bizafasha abatuye Akarere n’ibihugu, Igihugu cy’u Budage kikazakomeza guteza imbere imishinga iteza imbere abana n’Abanyagihugu".
Ariik Aguer Malueth umunyamabanga wungirije wa EAC avuga ko icyo bashyize imbere ari ukoroshya ubuhahirane hagati y’ibihugu bigize umuryango wa EAC kandi urujya n’uruza rujyana n’ubuzima bwiza.
Ati "Twarebye umupaka wa Rubavu dusanga ukoreshwa n’abantu benshi bagera ku bihumbi 7 ku munsi, icyo twifuza ni uko abagize umuryango wa EAC bakomeza guhahirana, twashyizeho ubukarabiro kuko twizera ko buzabarinda indwara ziterwa n’isuku nke, bakore ubucuruzi bafite ubuzima bwiza".
Ubuyobozi bwa IOM butangaza ko ubukarabiro bwubatswe mu muryango wa EAC ari 43 kandi bwashyizwe ahahurira abantu benshi bukazafasha nibura abagera kuri miliyoni 6, naho mu Rwanda hakaba harubatswe ubugera kuri 16 harimo bune bwubatswe mu Karere ka Rubavu, Nyagatare 3, Musanze 4, Kirehe 4 naho Bugesera hubakwa bumwe (1).
Ubwiherero bubiri (2) bwubatswe mu Karere ka Rubavu bwashyize mu isoko rya Majengo mu Mujyi wa Gisenyi, naho ubundi bufite n’ubwiherero bwashyizwe mu murenge wa Rugerero ahashyizwe ikibuga cyakira abahuye n’ibiza mu Karere ka Rubavu, nicyo kibuga cyakiriye impunzi z’Abanyecongo baheruka guhunga iruka ry’ikirunga cya Nyiragongo.
Umuyobozi w’Akarere ka Rubavu Mulindwa Prosper avuga ko bakiriye neza ibikorwa byongera isuku mu Karere ka Rubavu, akavuga ko bizarinda indwara abatuye Akarere ayobora bagashobora kwiteza imbere.
Ohereza igitekerezo
|