Agakaye k’ikusanyamakuru kabuze biba umutwaro ku rubanza rwa Dr Kabirima

Mu magambo aremereye, kuri uyu wa 17 Gicurasi 2017, urubanza rwa Dr Kabirima Jean Damascene ushinjwa uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu Murenge wa Rusenge muri Nyaruguru, rwakomeje yisobanura ku makuru yatanzwe n’ubushinjacyaha.

Dr Kabirima n’umwunganira, Me Pascal Munyemana, bifashishije amakuru akubiye muri dosiye z’imanza Gacaca Bunge I, Bunge II, Kanombe B, n’iyo mu Rukiko Rwisumbuye rwa Nyamagabe mu kuvuguruza ibyo ubushinjacyaha bwifashisha bumushinja ibyaha bya Jenoside n’ibyibasiye inyoko muntu.

Dr Kabirima na Me Munyemana Pascal Umwunganira mu mategeko
Dr Kabirima na Me Munyemana Pascal Umwunganira mu mategeko

Muri uru rubanza rurimo kuburanishirizwa mu Rugereko ruburanisha Ibyaha Mpuzamahanga n’Ibyaha byambukiranya Imipaka mu Rukiko Rukuru rwa Kigali, bavuze ko ibyo ashinjwa ari ibihimbano n’ubwo inyandiko bifashisha ziriho umukono wa Komisiyo y’Igihugu yo Kurwanya Jenoside (CNLG).

Dr Kabirima yagize ati “Ni inyandiko zitagaragaza abazikoze, igihe zakorewe n’aho zakorewe. Maze nshingiye ku itegeko rigena uko ibimenyetso bitangwa, ndasaba urukiko kutazabishingiraho mu gufata icyemezo.”

Yakomeje avuga ko urukiko rwahagaritse urubanza muri Mata 2017 mu gihe cy’ukwezi kose ngo bazane ibimenyetso.

Icyo gihe ubushinjacyaha ngo bwazanye ibimenyetso bituzuye ngo kuko izo nyandiko zitagaragaza abazikoze, igihe zakorewe n’aho zakorewe.

Aha yasobanuye ko inyandiko bifuzaga ko ubushinjacyaha buzana ari agakaye kakozwe mu ikusanyamakuru muri Gacaca ariko kugeza ubu kakaba karaburiwe irengero.

Mu mvugo iremereye, ubona afite agahinda, Dr Kabirima yagize ati “Mu Rwanda hari itegeko rihana ingengabitekerezo ya Jenoside, kandi gushinja umuntu Jenoside atarayikoze na byo ni ingengabitekerezo.”

Yabivuze yikoma ahanini umushinjacyaha wasohoye inyandiko zimuta muri yombi ubwo Urukiko Rwisumbuye rwa Nyamagabe rwari rumaze gutegeka ko arekurwa rukanatesha agaciro ibyemezo by’inteko Gacaca za Bunge I, Bunge II, Kibeho na Kanombe B.

Nk’uko twabigarutseho mu nkuru yacu yo ku 15 Mata 2017, muri Bunge I Dr Kabirima yari yakatiwe adahari gufungwa imyaka 30, Bunge ya II imugira umwere.

Kibeho yo yari yamukatiye imyaka 19, mu gihe Kanombe B yamukatiye gufungwa Burundu y’umwihariko.

Urukiko Rwisumbuye rwa Nyamagabe ku wa 17 Ukwakira 2014, rwakuyeho ibyemezo bya ziriya nteko Gacaca zose ndetse rutegeka ko arekurwa agakurikiranwa ari hanze.

Icyo gihe yafunguwe ari ku wa 21 Ukwakira 2014 ariko harasohowe impapuro zo kongera kumuta muri yombi (mandat d’amener) ku wa 20 Ukwakira 2014, bituma bongera ku muta muri yombi akiri mu marembo ya gereza.

Dr Kabirima akagira ati “Kuba impapuro zinta muri yombi zarasohotse nkiri muri gereza kandi bikozwe n’umushinjacyaha n’ubundi twaburanaga muri urwo rukiko, bigaragaza uburyo yashakaga byanze bikunze ko nongera gufatwa.”

Dr Kabirima yongeye kwiregura ku cyaha ashinjwa cyo gukora urutonde rw’abana b’Abatutsi bari bahishwe mu ngo z’Abahutu ngo bicwe no ku cyaha cyo kuba yari yarahawe imbunda.

Ibi byombi, yifashishije iby’abatangabuhamya bavuze mu manza za mbere, bamwe bavuga ko batamuzi abandi bakavuga ko atari i Bunge, yabihakanye.

Kuri urwo rutonde, Dr Kabirima avuga ko uwitwa Ndutiye yiyemerera ko yari mu gitero cyabishe kandi akavuga ko atigeze abona Karirima muri icyo gitero kuko ngo yari akiri ‘mu mashuri’.

Ndutiye ngo avuga ko yongeye kubona Kabirima i Bunge nko mu matariki 28 Mata 1994, kandi icyo gihe ngo bakaba bari baramaze kwica abo bana baranabashyinguye.

Yagize ati “Njyewe nk’umuseminari mu muhamagaro wanjye gukoresha imbunda ntibyari birimo! N’ubwo iwacu mu muryango harimo umusirikare, nta n’ubwo mu buzima bwanjye nigeze negera imbunda uretse iyi ngiyi inshorera nje hano kuburana ni yo inyegera.”

Me Pascal Munyemana, umwunganira mu mategeko, we yagaragaje ingingo ubushinjacyaha bwatanzemo amatariki avuguruzanya.

Ubushinjacyaha buvuga ko Jenoside i Bunge ku wa 14-15 Mata 1994 itari yagatangiye neza, ko icyo gihe batwikaga amazu gusa, bakavuga ko ahubwo yatangiye hagati y’itariki 16 na 17 Mata 1994.

Gusa, hari aho bugaragaza umutangabuhamya wavuze ko ku wa 15 Mata 1994, hari umuntu wamugezeho avuga ko acitse imbunda ya Kabirima.

Me Munyemana akavuga koi bi bivuguruzanya kuko ubushishacyaha ubwabwo bwivugira ko Jenoside yatangiye i Bunge nyuma y’iriya tariki.

Anongeraho ko mu buhamya bushinja Dr Kabirima, harimo aho uwitwa Mukakabano amushinja ko yamubonye iwabo (kwa Mukakabano) yicaranye na mama we (mama wa Mukakabano), nyamara akaba ntaho avuga ko yamubonanye imbunda.

Iyi mbunda iri mu byatinzweho mu iburanisha ryo kuri uyu wa 17 Mata 1994, Dr Kabirima agaragaza aho bamwe mu batangabuhamya bagiye bavuga mu nkiko ko atayigeze.

Avuga ko mu rubanza Gacaca Kanombe B, uwitwa Mudatinya ubushinjacyaha bwifashisha buyimushinja ngo yivugiye ko iyo mbunda yambuwe uwitwa Fidele igahabwa uwitwa Kabano.

Me Munyemana yongeye kugaruka ku by’ibimenyetso ubushinjacyaha bwifashisha, buvuga ko bitafashwe mu nzira zubahirije amategeko, maze avuga ko ari ibyo kimwe n’ibya CNLG, byose ari bimwe usibye kuba byarafashwe n’abantu batandukanye.

Yaboneyeho yibutsa urukiko ko ibyo bimenyetso byose biri mu byifashishijwe mu nkiko Gacaca za Bunge, Kibeho na Kanombe B kandi ibyemezo by’izo nkiko Urukiko Rwisumbuye rwa Nyamagabe rukaba rwarabitesheje agaciro.

Ati “Ari ibyacu bimenyetso ari n’iby’ubushinjacyaha, ibyemezo byafashwe n’inkiko zibishingiweho byavanweho, akaba ari yo mpamvu tunasaba urukiko kuba rwagera aho icyaha bivugwa ko cyakorewe rukishakira amakuru.”

Abivuga ashingiye ku mvugo impande zombi zagiye zifashisha zivuga ko “Jenoside yabaye habona kandi hakaba hari abayikoze, abayirokotse ndetse n’ababirebaga biba” bityo bikaba bitagakwiye kugora kubona amakuru ku bayikekwaho uruhare.

Urukiko rwasabye Me Munyemana n’uwo yunganira urutonde rw’abatangabuhamya bifuza ko rwazabaza kugira ngo nirusanga ari ngombwa kujyayo ruzageyo ruzi abo rugiye kubaza n’imyirondoro yabo.

Mu gihe kumva impande zombi muri uru rubanza byagombaga kurangira kuri uyu wa 17 Mata 2017, iki kibazo cy’urutonde kimwe n’ingingo nshya ubushinjacyaha bwazanye mu rubanza kandi rutarahaye kopi uruhande rw’uregwa, byatumye urukiko rwanzura ko urubanza ruzakomeza ku wa 8 Kamena 2017, Dr Kabirima yisobanura kuri izo ngingo bwa nyuma.

Rwategetse kandi ko Dr Kabirima n’umwunganira bagomba kuba bagejeje urwo rutonde n’imyirondoro y’abatangabuhamya baruriho mbere y’itariki itaha y’urubanza.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 6 )

yarakoze kuza ngo amare ubwoba abandi. ndamuzi ni intwari ahubwo bamuhe ubutabera bwihusengo ’justice delayed is justice denied’adage goes as saying

ingabire k. yanditse ku itariki ya: 14-09-2017  →  Musubize

dufite ubutabera bwizewe, mutegereze, kandi Kabirima azahabwa ubutabera kuko nta jenoside yakoze mais procedure igomba gukurikizwa.

ngarambe f. yanditse ku itariki ya: 14-09-2017  →  Musubize

muri gereza ntibabora ahubwo they create very strong conscious cyane cyane iyo umuntu arengana! twirinde rero akarengane aho katuruka hose kuko aho kubora ahubwo bizabakomeza pee! niko uyu mugabo ko arengana kandi ibye tukaba twarabikurikiye, yewe n’aho yabaga Nairobi turamuzi neza ibikorwa bye no muri Diaspora yari umuhuza wacu twese tumwisangamo. byanteye amatsiko nkora iperereza iwabo nsanga ahubwo ari imfura harokokeye abatutsi benshi. ngo ahubwo umurega jenoside n’uwo basngiye imbibe ushaka ubutaka bwa se. ariko ubutabera bwacu buzabikora afungurwe kuko byafasha rubanda kubona ko jenoside Atari politiki ahubwo ari icyaha.

ntwari gashayija yanditse ku itariki ya: 14-09-2017  →  Musubize

abakoze genocide bayikoraga I kumanwa bose bareba kandi banishimye ko abatutsi bagiye kubamara intambara, ihagaritswe, babaha gacaca ngo muvuge bene wanyu bishe abantu murabahishira none uwo bavuze muti gacaca irarenganya ubwo nyine harabo mwahishiriye bishe abantu hafungwe utarabikoze, ariko nawe wshishiriye abishe ariko ubundi niba abahutu bose batarishe ubwo butwari bagize kuki batabugira, bavuga ababikoze kutabikora bibashyiraho icyaha kutabivuga bibabuza, amahoro, kutabavuga,bituma birirwa bavuga ko barunaka barenganye kuko baba bazi neza abicanyi banze kuvuga mubavuge, murenganure bene wanyu cy muceceke bene wanyu muvuga ko barengana, baborere, muli gereza *

lg yanditse ku itariki ya: 10-06-2017  →  Musubize

Imanza zirebana na genocide ni amayobera gusa, ikigaragara nuko ubucamanza buri mu ihurizo rikomeye mu rubanza rw’uyu mupadiri. Uwahemutse ahanwe ariko n’uwarenganye arekurwe areke kuguma kuborera mu gihome. U Rwanda rukeneye ubutabera nyabwo kandi bwunga. Mugire amahoro y’Imana

Konde Albert yanditse ku itariki ya: 19-05-2017  →  Musubize

nibyo ryose albert we! akarengane gacike koko

kayitare fred yanditse ku itariki ya: 21-07-2017  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka