Abigaga muri Marie Merci muri Jenoside babonye ibyo amaso adakwiye kubona - Umutangabuhamya

Ni amagambo yatangajwe n’umutangabuhamya w’umugabo ufite imyaka 48 wari mu banyeshuri bigaga ku ishuri rya Marie Merci kugera Jenoside ibaye.

Ni mu rubanza rubera Paris mu bufaransa, ruregwamo Laurent Bucyibaruta wari Perefe wa Gikongoro ku byaha bya Jenoside, aho urukiko rukomeje kumva ubuhamya ku bwicanyi bwakorewe abanyeshuri b’abatutsi bigaga ku ishuri rya Maire Merci i Kaduha.

Mu buhamya bunyuranye, hakomeje kugarukwa ku ruzinduko rw’abari abayobozi barimo Perefe Bucyibaruta Laurent, Musenyeri Augustin Misago, Capt Sebuhura wari uhagarariye Jandarumeri, uwari ushinzwe iperereza ku Gikongoro ndetse n’intumwa ya minisitere y’ uburezi.

Ni uruzinduko rwari rugamije gukemura ikibazo cyari hagati y’abanyeshuri n’abarimu, aho byageze ko abahutu bitandukanya n’abatutsi.

Ikibazo cy’amoko, cyarikimaze igihe kivugwa mu ishuri rya Marie Merci, kuko habaye imyigaragambyo yatumye amasomo asubikwa, abanyeshuri bagataha, ikaba ariyo mpamvu mu gihe abandi bari mu biruhuko bya pasika, abanyehuri kuri icyo kigo bari ku ishuri, aho bagombaga kugaruza igihe batakaje. Abanyeshuri b’abahutu bashinjaga abatutsi ko bashatse kubaroga mu biryo, ndetse ko banakorana bya hafi n’inkotanyi bakavuga ko batagishaka kubana nabo.

Abayobozi bagiye gukemura icyo kibazo, ngo basanze abanyeshuri baramaze kwitandukanya, kuko abahutu bari baragumye ku ishuri rya Marie Merci, naho abatutsi bahungira ku ishuri ryitwa Ecole des lettres.

Abayobozi bahageze, ngo babanje kuganira n’abanyeshuri b’abahutu bababwira ko badashaka kubana n’abatutsi, maze nyuma bajya kuganiriza abatutsi.

Abatangabuhamya, bavuze ko Perefe Laurent Bucyibaruta yababwiye impamvu abahutu badashaka kubana nabo, kandi ko nta kundi byagenda, ahubwo bagiye kubashakira aba Jandarume bo kubarinda kugira ngo hatazagira ubatera akabica.

Abaharokokeye bavuze ko bitari ukubarinda urupfu, ahubwo ko kwari ukugira ngo hatagira usohoka nibaza kubica bazabicire rimwe, cyane ko babasize aho nta cyo kurya cyangwa kuryamira babasigiye kandi bari bababwiye ko bashonje.

Mu babishe ku itariki ya 7 Gicurasi, abatangabuhamya bavuze ko hari harimo na bamwe muba Jandarume babarindaga, abanyeshuri biganaga ndetse n’abarimu babigishaga bafatanyije n’abandi baturage.

Umwe mu bari muri urwo ruzinduko wari uhagarariye Ministere y’ Uburezi, nawe wabajijwe n’urukiko kuri uyu wa kabiri, yavuze ko nk’abayobozi bashatse igisubizo, bavuga ko abanyeshuri b’abatutsi babahaye aba Jandarume babarinda, kuko nta kindi bari gukora. Ati: " Abahutu twabohereje iwabo, ariko abatutsi twabahaye ababarinda mu kigo, kuko n’imiryango yabo bari bamaze kuyica, nta n’aho bari guca bataha. Iby’uko nyuma bari kuza bakabica, ibyo ntawabitekerezaga kuko umuyobozi wa Jandarumeri yari yatwijeje ko bafite umutekano".

Padiri Uwayezu Emmanuel wayoboraga ishuri rya Marie Merci, yavuze ko yatangajwe no kuba yarashinjwe kujya mu bitero, mu gihe nawe ngo ubuzima bwari mu kaga, kuko yashinjwaga kurinda abanyeshuri b’abatutsi.

Abajijwe niba yemera ko mu Rwanda habaye Jenocide, yagize ati: "niba ari ko babivuga ndabyemera ariko hari n’abavuga ko hari abandi bantu bapfaga harimo n’abo bitaga inyenzi ntibari abatutsi gusa ahubwo ni abantu bose bavugaga ko bakorana na FPR no mu bahutu barimo".

Umwe mu banyeshuri barokokeye ku ishuri rya Marie Merci, yavuze ko nyuma yo kwihisha igihe kirekire yaje gusubira ku ishuri, maze Diregiteri Uwayezu Emmanuel akamujyana ku Gikongoro akamushyikiriza Perefe Bucyibaruta, kuko hari gahunda yo kwegeranya bamwe mu batutsi barokotse, bazamurikirwa abafaransa, bakagaragaza ko bagerageje kubakiza.

Bucyibaruta asabwe kugira icyo abivugaho, yavuze ko we yamukijije kuko yamugiriye impuhwe ndetse ashaka kumurokora, ko nta gahunda yigeze ibaho yo kugaragariza abazungu ko ubuyobozi bwakijije abatutsi.

Yavuze kandi ko nta nama yigeze ibaho yo gutegura ubwicanyi bwakorewe abanyeshuri bigaga mu ishuri rya Marie Merci i Kibeho, ko abanyeshuri batekereje ko babegeranyije ngo babicire hamwe, iri ibitekerezo byabo ubwabo.

Umutangabuhamya na we atangiye avuga ku myigaragambyo yo ku itariki ya 14 yagize ati: "Tariki 14 twabonye ibintu ubundi amaso y’umuntu adakwiye kubona. Nka saa yine za mu gitondo abasirikare batangiye kurasa mu baturage bari kumwe n’abaturage bafite intwaro gakondo biraye mu bantu baratemagura mu gihe abasirikare barasaga. hari urusaku rwinshi cyane rw’abana n’abagore barira bavuza induru. haruguru hari abapolisi barasaga abantu bababuza kwinjira mu ishuri kuko ishuri ritari rizitiye. barishe kugera nimugoroba nibwo urusaku rwarangiye".

Yongeyeho ko bukeye bwaho basanze hapfuye Abatutsi benshi. ati:" Tariki ya 15 mu gitondo cya kare, ikibuga cyose cyari cyuzuyeho imirambo, ubwo haje Musenyeri Misago, perefe Bucyibaruta, superefe Biniga Damien, burugumesitiri Nyiridandi. ubwo bafashe utwana tutari twapfuye, umubikira wari kumwe na Misago ni we watoraguraga utwo twana wenda Perefe yazadufasha kumenya niba utwo twana twaraje kubaho. ubwo ishuri ryahise rigotwa n’abapolisi. ubwo mbonye Perefe na musenyeri Misago, nahise nibwira ko twe ntacyo tuzaba. twabayeho mu kintu cy’ubwoba bwinshi . twarahabaye kugera tariki 30/Mata. Njye nasaga n’uwapfuye n’ubwo bwoba ntabwo nari mfite. kuri iyo tariki twagiye mu Misa kuri Ecole des lettres , bari bateguye ko bagomba kutwica. twiyemeje kudatandukanya n’abanyeshuri b’abahutu tugeze kuri bariyeri bari bashyizeho. hari icyo ntavuzeho cya bamwe mu banyeshuri twiganaga bajyaga basohoka bakajya hanze mu nama zo gutegura ibitero byo kwica abaturage nibukamo nk’abitwa Theoneste na Clement".

Avuga ko muri iyo minsi iyo bazaga ku ishuri bababwiraga ko bazabica ejo cyangwa ejobundi.

Mu buhamya bwe yakomeje agira ati:" Uwo munsi haguye imvura nyinshi cyane. bigeze nimugoroba njye n’abandi icyenda twafashe icyemezo cyo gusohoka mu kigo tuvuga ngo tuzagwe ahandi tutishwe n’abanyeshuri tungana. Twaragiye dushaka kujya i Burundi ariko tukajya twizengurukaho kuko tutari tuzi inzira. Twagendaga nijoro, mu mihanda hari bariyeri nyinshi. Turi hafi yo kugera hafi y’umupaka w’uBurundi nko mu ma saa kumi za mu gitondo hari umugore watubonye avuza induru ngo abonye inyenzi. twarirutse turatatana twisanga turi i Burundi. Duhuye n’abarundi twababeshye ko turi abanyekongo. Twatangiye kuvuga igifaransa ntitwongera kuvuga ikinyarwanda . Baturangiye ahantu hari kiliziya ngo tujye yo njye ndanga ndavuga nti byaba ari nko gusubira mu Rwanda. Twafashe inzira dufata imodoka tugera aho bita mu Kayanza tubonye abapolisi imodoka turayisimbuka tubabwira ko duhunze tuvuye mu Rwanda. Twababwiye ko twari 10 ariko ko abandi bashobora kuba baburiye mu Burundi. Baduhaye abasirikare ngo tujye gushaka bagenzi bacu hafi y’umupaka w’uBurundi. Twaragiye tukajya duhamagara turababura hanyuma turagaruka. Twageze i Burundi tudashobora kurya . Icyo gihe njye nari narakomeretse abasirikare baramvura maze koroherwa nka nyuma y’ibyumweru bibiri tuva Kayanza tujya i Bujumbura twumva ko noneho tugiye kubaho. Twari dutangiye undi musaraba kuko tutabonaga imbere yacu. Twaje kugaruka mu Rwanda nta muvandimwe n’umwe tugira. Umuryango wanjye wose wari wariciwe i Kaduha iyo ngerageje kwibuka neza aba hafi mu muryango bageraga nko kuri 67 nasigaranye na mushiki wanjye wakomeretse cyane wanahohotewe cyane nk’uko bahohoteye abagore . Twagize ubuzima bukomeye nk’impfubyi ariko turakomeza tubaho kugeza ubu, murakoze.

Kuri uyu wa Kane tariki ya 16 Kamena 2022, harumvwa umusirikare wahawe izina rya Captaine Eric, umuganga w’umusirikare, wari mu Rwanda mu ngabo z’ubufaransa zoherejwe mu cyiswe ‘Zone Turquoise’.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka