Abatangabuhamya bavugira Protais Mpiranya barangije gutanga ubuhamya

Abatangabuhamya bunganira Protais Mpiranya wari ukuriye umutwe w’ingabo warindaga Perezida Juvénal Habyarimana barangije gutanga ubuhamya tariki 23/05/2012 imbere y’Urukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha rwashyiriweho u Rwanda (ICTR).

Francis Musei wunganira Protais Mpiranya yitabaje abantu icyenda batanze ubuhamya buvugira umukiriya we. Ubwo buhamya buzakoreshwa igihe Mpiranya azaba ari mu maboko y’ubutabera kuko kugeza ubu atarafatwa.

Uyu musirikare utaratabwa muri yombi bikekwako yihishe mu gihugu cya Zimbabwe aho abayobozi bakuru b’igihugu bamukingiye ikibaba ariko ubuyobozi bw’icyo gihugu bubihakana bwivuye inyuma.

Mpiranya akurikiranweho ibyaha bya Jenoside, ubufatanyacyaha mu gukora Jenoside, ibyaha byibasiye inyokomuntu n’ibyaha by’intambara.

Ubuhamya nk’ubu bwatangiye kumvwa mu manza z’ibikomerezwa mu gihe cya Jenoside bitaratabwa muri yombi ari bo Félécien Kabuga na Augustin Bizimana.

Kabuga ufatwa nk’umuterankunga w’imena w’amafaranga n’ibikoresho byakoreshejwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994 bivugwa ko yihishe muri Kenya akaba ahakorera ibikorwa by’ubucuruzi.

Bizimana wari Minisitiri w’Ingabo ngo yaba ari mu Kongo-Kinshasa ariko andi makuru avuga ko yaba yarapfuye.

Nshimiyimana Leonard

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka