Abatangabuhamya ba Jean Louis Bruguiere barakoreshejwe

Mu kiganiro bagiranye n’abanyamakuru tariki 11/01/2012 mu Bufaransa, abavoka baburanira abasirikare umunani bashinjwe na Jean Louis Bruguiere kurasa indege yari itwaye perezida Habyarimana bavuze ko byagaragaye ko ubuhamya bwatanzwe ntaho buhuriye n’ukuri kuko ababutanze bavuga ibintu bitandukanye ku kintu kimwe ndetse abandi bakavuga ko bakoreshejwe kubera inyungu zabo.

Abatangabuhamya bane bagaruka mu buhamya bwa Jean Louis Bruguiere banyomozwa ibyo bavuze ndetse bamwe bakaba baragiye bivuguruza. Dore uko abavoka baburanira uruhande rw’u Rwanda babibona :

Abdoul Ruzibiza uvuga ko yagize uruhare mu bikorwa byo kurasa iyi ndege ariko amakuru y’ukuri atangwa n’abari bamukuriye mu gisirikare avuga ko Abdoul Ruzibiza mu gihe cy’ukwezi kwa Mata 1994 indege iraswa atakoreraga muri Kigali ahubwo yari mucyahoze ari Ruhengeri ari umufasha w’abaganga.

Mu butumwa yatanze yivuguruza, Ruzibiza yemeje ko atigeze aba muri gurupe yitwa network commando yiyitirira ahubwo ko yajyanywe mu Bufaransa n’abatasi bo mu Bufaransa kugira ngo akoreshe icyo kinyoma.

Jean Louis Bruguiere utarakoresheje umwuga we uko bikwiye mu buhamya bwa Ruzibiza ntiyakoze igenzura ngo agere aho igikorwa cyabereye ahubwo yafashe nk’ihame ibyatangajwe na Ruzibiza mu gihe Ruzibiza ubuhamya yatanze yabukorewe ndetse agafashwa kubushyira mu gitabo na Andre Guichaoua hamwe na madame Claudine Vedal mu gitabo cyitwa Rwanda Histoire Secrète.

Uwa kabiri ugaragara mu buhamya bwa Jean Louis Bruguiere ni Emmanuel Ruzigana. Ruzibiza yivuguruza ubuhamya bwe yavuze ko Emmanuel Ruzigana mu gihe cy’iraswa ry’indege ya Habyarimana atari muri Kigali bivuze ko na we yakoreshejwe mu gutubura ubuhamya ndetse ko n’akazi yitirirwa atagakoze kuko atari amenyereye cyane ururimi rw’igifaransa ku buryo yaba umusemuzi nk’uko bivugwa. Ruzibiza yavuze ko Ruzigana yagiye mu Bufaransa abifashijwemo na Ruzibiza na Elyse Ndayisaba ukorana n’umutwe wa FDLR.

Evariste Musoni uvugwa mu buhamya bwa Jean Louis Bruguiere we avugwa ko yakoreraga ku Murindi kandi ko mu itegurwa ry’iraswa ry’indege yari ahari ariko amakuru y’ukuri avuga ko yinjiye mu gisirikare mu kwezi kwa gatanu (Gicurasi) 1994. Avugana n’umucamanza yatangaje ko ibyo yakoze babifashijwe mo na bamwe mu bayobozi b’u Bufaransa hamwe na Singaye, inshuti ya Paul Barril ndetse ko mu ibazwa rye Jean Luc Habyarimana ari we wamusemuriraga.

Innocent Murara, ufatwa nk’umutangabuhamya w’ukuri mu buhamya bwa Jean Louis Bruguiere avuga ko yari ku Murindi mu gihe amakuru atangwa n’abayobozi bari bamukuriye yemeza ko yinjiye mu ngabo za APR mu kwezi kwa Gicurasi 1994 ndetse atigeze aba mu barinda General major Kagame kandi ko atigeze aba umushoferi wa Kagame ahubwo ko yamenyekanye kubera ikiganiro yagiranye n’ikinyamakuru cyo mu Bufaransa Nouvel Observateur.

Aloys Ruyenzi avuga ko mu gihe cy’intambara yabaga ku Murindi mu buyobozi bukuru bw’ingabo za APR, nyamara amakuru yemezwa n’uwari umuyobozi muri ubwo buyobozi yemeza ko Ruyenzi atigeze aba mu basirikare barinda General Kagame. Igikorwa cyo gushyira Ruyenzi mu batangabuhamya cyakozwe na Nsigaye inshuti ya Paul Barril hamwe na Habyarimana Jean Luc umuhungu w’uwari Perezida.

Sylidio Sebuharara

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka