Abashakashatsi mpuzamahanga basobanuriwe amateka ya Jenoside kugira ngo batazandika ibitari ukuri

Ishuri rikuru ry’Abaporotesitanti, PIASS, ryatumije abashakashatsi bo mu bihugu binyuranye byo ku isi kugira ngo baganire kuri Jenoside yakorewe Abatutsi, rinabajyana mu giturage ngo biganirire n’abayibayemo.

Icyo gikorwa cyateguwe nyuma yo kubona ko mu bandika kuri Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda mu 1994, hari abavuga ibitari ukuri, abandi na bo bakagenda bifashisha inyandiko zabo bikaba uruhererekane rwo kuvuga amateka agoretse.

Tharcisse Gatwa ukuriye abashakashatsi bo muri PIASS, avuga ko mu bandika ibitari byo ku Rwanda harimo abarwanya ibikorwa byo kwibuka, batumva icyo bimariye Abanyarwanda, hakabamo abavuga ko nta Jenoside yabaye mu Rwanda, ndetse n’abavuga ko n’abahutu bakorewe Jenoside.

Muri iyi nama yahuje abashakashatsi bo mu bihugu binyuranye, hagaragajwe ko Jenoside yakorewe Abatutsi, ariko ko ntayakorewe abahutu kuko nta buyobozi bwigeze bushyiraho iyo politiki.

Gatwa ati “Ubundi Jenoside ni politiki ishyirwaho n’inzego zifite ubuyobozi, zikiyemeza gutsembatsemba ubwoko cyangwa itsinda iri n’iri. Bene iyo politike yabayeho mbere ya 1994, ariko iyajeho nyuma yaho ni iyo kunga Abanyarwanda.”

Abitabiriye iyi nama banajyanywe mu giturage, ahari ababayeho muri Jenoside ngo birebere uko babayeho, banabibwirire uko bayinyuzemo.

Mu bo aba bashakashatsi bagendereye harimo Itsinda Umucyo rihuriyemo abagore bo mu Karere ka Nyanza barokotse Jenoside, rikabamo n’abagore b’abagabo bagize uruhare mu kubicira ababo.

Aba bagore ngo bishyize hamwe muri 2014, bahujwe n’amatorero basengeramo, bahingira hamwe indabo ndetse bagakora n’ibikorwa by’ubukorikori harimo gukora ibifubiko bya Biblia no kuboha ibikapu.

Nubwo batangiye ari 52, ubu hakaba hasigaye 14, bamwe bakaba baragiye bakurwamo no kutumva bamerewe neza igihe bari kumwe n’abo abagabo babo bahemukiye, abandi bagakurwamo no kugira inshingano nyinshi mu ngo bityo bakabura umwanya wo kwitabira ibikorwa by’itsinda, abakirimo bavuga ko byabagiriye akamaro.

Alphonsine Mukamurera, umuyobozi w’iri tsinda, akaba uwarokotse Jenoside, yasobanuriye aba bashakashatsi ko inyigisho ziganisha ku bumwe n’ubwiyunge bahawe zabubatse kandi ko n’indabo bahingira hamwe zimwe bazigurisha, izindi bakazifashisha mu kwibuka.

Yagize ati “Ubu tujyana kwibuka, abarira bakarira, abandi bagaterwa intimba n’akababaro dufite. N’iyo hagira igituma tugirana akabazo, twihutira kubikemura nta wuhungabanyije undi.”

Abagore bari muri iri tsinda bafite abagabo bakoze Jenoside na bo babwiye aba bashakashatsi ko kuba muri iri tsinda babikesha kuba batakigira ipfunwe ryo kwegera abo abagabo babo bahemukiye, kandi ko batanakigisha abana babo amacakubiri.

Umwe muri bo witwa Amina yagize ati “twaricaraga tukababwira ngo kwa runaka ni bo bafungishije papa wawe, ntuzajyeyo nawe batazakwica. Ariko ubu twumva ko tugomba kuganira ibifite umumaro, ibidafite umumaro ntitubibwire abana.”

Abitabiriye iyi nama mpuzamahanga bavuga ko uko bumvaga Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda byahindutse, kuko binyuranye na bimwe mu byo basomaga.
Tharcisse Gatwa ukuriye abashakashatsi bo muri PIASS, avuga ko n’ubwo abandika amateka agoretse kuri Jenoside atari bo bitabiriye iyi nama, hari icyo bizahindura.

Ati “Mbere y’uko noneho azongera gufata ibyo abantu banditse nk’ihame, azajya abanza avuge ati ese ibyo uyu muntu yanditse yabikuye hehe, ko binyuranye n’ibyo niboneye?”

Umushakashatsi w’umufaransa uba mu Bwongereza, Jean-Marc Trouille,na we yari yitabiriye iyi nama avuga ko yasanze ukwiyunga kw’Abanyarwanda n’intambwe bigenda bitera bizatuma u Rwanda rukomeza kurushaho gutera imbere, n’ibindi bihugu byo muri Afurika bikarureberaho.

Ati “Mbese nk’uko Ubufaransa n’Ubudage byarwanye intambara 23 mu gihe cy’imyaka 400, ariko ubu bikaba byariyunze bikanaba umusemburo w’ubumwe bw’ibihugu by’i Burayi n’iterambere ryabyo.”

Iyi nama yabaye guhera tariki 17 kugeza ku ya 20 Werurwe yateguwe ku bufatanye bwa PIASS na Kaminuza ya KwaZulu-Natal yo muri Afurika y’Epfo. Yahuriyemo abashakashatsi bo mu bihugu binyuranye harimo abo muri Afurika y’Epfo, Zimbabwe, u Budage, Amerika, u Bufaransa, n’u Bwongereza.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka