Abanyabutaro basahuye imitungo muri Gakenke bazishyura n’iy’Abanyamuzo

Umuvunyi wungirije, Hon. Kanzayire Bernadette, avuga ko ikigega cy’abantu b’i Butaro mu Karere ka Burera basahuye imitungo y’abacitse ku icumu igihe bari barahungiye mu Karere ka Gakenke hazarebwa uko cyakwishyura n’imitungo y’Abanyamuzo.

Mu gihe cy’imanza za Gacaca, abaturage bo mu Murenge wa Muzo, Akarere ka Gakenke bagaragaje ko imitungo y’abacitse ku icumu bo muri uwo murenge ahanini yasahuwe n’impunzi zaturukaga i Butaro mu Karere ka Burera zahunze intambara ya RPF n’ingabo zatsinzwe zikambika aho.

Bamwe mu baturage basahuye iyo mitungo barishyuye ariko hasigara imitungo yatwawe n’Abanyabutaro.

Ubwo itsinda ryo gukemura ibibazo by’abacitse ku icumu ryagezwagaho icyo kibazo kuri uyu wa 21/03/2013, Umuvunyi wungirije yavuze ko Abanyabutaro bagize uruhare mu busahuzi bw’imitungo y’abacitse ku icumu basubiranye hagati yabo.

Umuvunyi wungirije, Hon.Bernadette Kanzayire yumva ibibazo by'abacitse ku icumu. (Foto:L. Nshimiyimana)
Umuvunyi wungirije, Hon.Bernadette Kanzayire yumva ibibazo by’abacitse ku icumu. (Foto:L. Nshimiyimana)

Barashinjanya ibikorwa by’ubusahuzi bakoreye ahantu hatandukanye maze batanga amafaranga (atangajwe uko angana) yashyizwe mu kigega akazamo inyishyu y’iyo mitungo.

Umuvunyi wungirije yakomeje avuga ko icyo kigega kizakemura icyo kibazo kimwe n’ahandi abo baturage b’i Butaro basahuye imitungo y’abacitse ku icumu.

Ibibazo by’amasambu y’abacitse ku icumu yagurishijwe mu manyanga na bamwe mu bo bafitanye isano biza ku isonga mu byagaragajwe.

Nshimiyimana Leonard

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka