Abagizwe abere na ICTR barasaba ko hajyaho urugereko rwihariye rushinzwe kubashakira ibihugu bibakira

Abantu bane bagizwe abere n’Urukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha rwashyiriweho u Rwanda (ICTR) barasaba urukiko gushyiraho urugereko rwihariye rwo kumva ibibazo byabo kugira ngo babone ibihugu bibakira.

Abo ni André Ntagerura wabaye Minisitiri wo gutwara ibintu n’abantu, Casimir Bizimungu wari Minisitiri w’ubuzima, Jerome Bicamumpaka wabaye Minisitiri w’ububanyi n’amahanga na Brig. General Gratien Kabiligi wari mu ngabo zatsinzwe bose bagicumbikiwe ku rukiko mu gihe bategereje kubona ibihugu bibakira.

Mu ibaruwa yasizweho umukono n’umucamanza ukomoka mu gihugu cya Canada witwa Philippe Larochelle, barasaba abacamanza gukora ibishoboka byose bagasaba ibihugu binyuranye kuborohereza bikabaha ubuhingiro; nk’uko bitangazwa n’ibiro ntaramakuru bya Hirondelle.

Ntagerura yifuza kwakirwa n’igihugu cya Canada, u Bufaransa n’u Buholandi, Kabiligi akifuza kujya kuba mu Bufaransa mu gihe Bizimungu na Bicamumpaka bifuza kwakirwa n’igihugu cya Canada.

Aba bantu bari bakurikiranweho ibyaha bya Jenoside bakaza kugirwa abere n’urukiko babuze ibihugu bibakira n’ubwo umwanditsi w’urukiko ahora asaba ko ibihugu bikorana n’umuryango w’Abibumbye kubakira ariko bikavunira ibiti mu matwi.

Tariki 29/06/2012, Inama y’umutekano ku isi yatoye umwanzuro nimero 2054 wasabaga ubufatanye bw’ibihugu bitandukanye mu kwakira abagizwe abere na ICTR.

Iki cyifuzo kije nyuma y’uko Protais Zigiranyirazo asabye urukiko gusaba igihugu cy’u Bubiligi kumwakira kugira ngo asange umuryango we. Urukiko rwanze icyo cyifuzo ruvuga ko rudashinzwe gushakira abantu bagizwe abere ibihugu bibakira.

Ntagerura yagizwe umwere mu mwaka wa 2006, Kabiligi yarekuwe mu kuboza 2008, mu gihe Bizimungu na Bicamumpaka barekuwe mu mwaka wa 2011.

Nshimiyimana Leonard

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka