Abaganga bagaragaje ko Kabuga Félicien atiteguye gukomeza urubanza
Urwego rwashyiriweho kurangiza imanza zasizwe n’inkiko mpuzamahanga, nyuma yo kubona raporo y’ubuvuzi ivuga ko Félicien Kabuga ushinjwa kugira uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi atiteguye kuburana kubera ibibazo by’ubuzima, rwatangiye kumva impuguke eshatu z’abaganga zigenga, kuri iyo raporo.
Raporo yo mu 2023, yanditswe n’impuguke eshatu yanzuye ko Kabuga adashobora gukomeza urubanza rwe kuko ameze nabi.
Mu iburanisha ryo ku ya 15 Werurwe 2023, Umucamanza Iain Bonomy ukuriye inteko iburanisha, yasabye ko hatangira gukorwa ibizamini by’ubuzima bwa Kabuga bigakorwa n’itsinda rihagarariwe na Prof. Harry Gerard Kennedy, umuganga w’indwara zo mu mutwe.
Iyi raporo yakozwe uyu mwaka yazaga yunganira iyari yakozwe mu 2022, yagaragazaga ko ubuzima bwa Kabuga butameze neza kuburyo yatangira iburanishwa.
Prof. Kennedy yasobanuye ko Kabuga hari bimwe mu bizamini atasoje ariko kandi ko n’ibyarangiye bigaragaza ko uyu musaza adafite ubushobozi bwo gukomeza gukurikira urubanza rwe.
Raporo y’impuguke yo mu Kuboza 2022 yari yanzuye ivuga ko uyu mukambwe afite ibibazo by’ubuzima birimo no kugira urujijo no kudasobanukirwa neza aho aherereye.
Prof. Kennedy yavuze ko raporo ya 2022, yerekanaga ko Kabuga atabasha kumva neza ibimenyetso cyangwa gutandukanya ibibazo abajijwe mu rukiko.
Urugero, mu kiganiro uregwa yabajijwe, ku ya 17 Gashyantare 2023, izi mpuguke z’abaganga zasanze ngo adashobora kumva neza no gutandukanya bimwe mu bibazo abajijwe mu rukiko.
Iyi nzobere mu bijyanye n’ubuvuzi bw’indwara zo mu mutwe yakomeje ibwira urukiko ko nk’uko byashyizwe muri raporo ya 2022, Kabuga afite uburwayi bwo kwibagirwa cyane n’ubwo gutakara mu ntekerezo.
Uyu muganga yavuze ko ibibazo Kabuga afite bigabanya ubushobozi bwo mu bitekerezo, bituma umuntu ashobora kumva igisobanuro cy’amagambo ariko ntiyumve icyo ashatse kuvuga mu by’ukuri.
Kennedy yagize ati: “Kugeza ubu, imiterere y’ubuzima bw’uregwa [Kabuga] yarushijeho kuba mibi aho kuba myiza kandi nta n’ubwo akibasha kuganira n’umwunganira”.
Prof. Kennedy yavuze ko yemera ko gutakaza ubushobozi bwo mu mutwe, bizatuma Kabuga atazashobora gukomeza gukurikira uru rubanza kandi ko ibi abihuriyeho n’itsinda ry’impuguke eshatu.
Nubwo hari amahirwe make y’uko ubushobozi bwa Kabuga mu bijyanye no mu mutwe bushobora kugaruka, Prof. Kennedy yavuze ko bishoboka ariko nanone ashingiye ku myaka y’uyu musaza bigoye.
Umucamanza Bonomy yabajije iyo impuguke niba mu bihe nk’ibi, Ubushinjacyaha bushobora gusaba Kabuga gutanga bimwe mu bimenyetso mu bwiregure bwe binyuze mu nyandiko yanditse.
Prof. Kennedy yasobanuye ko ibi byasaba ko Kabuga ahabwa igihe kinini kandi ko ibyo bizagira icyo bihindura.
Umucamanza Iain Bonomy ukuriye inteko iburanisha yabajije uyu muganga niba kuba ibiganiro bagiranye na Kabuga byarabaye atarakira neza indwara eshatu yari amaranye iminsi nta ngaruka byagize ku buryo bwe bw’imisubirize.
Aha Muganga Kennedy asubiza yavuze ko ibyo na byo yabirebyeho, ariko kandi ugukomeza gusubira inyuma cyane kwe mu ntekerezo, mu buryo abona ibintu no mu kwiyitaho kwa buri munsi na n’ubu kugikomeza, we yibwira ko impamvu yabyo irenze gushakirwa gusa kuri izo ndwara zindi.
Umucamanza Iain Bonomy yabajije iyi mpuguke y’umuganga niba byakwizerwa neza ko Kabuga atarimo kujijisha abaganga agaragaza uburwayi bwe ku rwego rudahuye n’urwo mu by’ukuri buriho, agamije kuyobya urukiko.
Aha Muganga Kennedy yavuze ko bijya bibaho ko umuburanyi ashobora kujijisha abaganga agamije kuyobya urukiko.
Nubwo bimeze bityo ariko, Prof. Kennedy n’abandi baganga bakorana bavuga ko kuri Kabuga, ashingiye ku makuru ya kiganga yabonye mu nshuro eshatu yamusuzumye mu bihe bitandukanye, bigaragara by’ukuri ko ubuzima bwe bwo mu mutwe bugenda buba bubi kurushaho umunsi ku wundi.
Umucamanza Iainy Bonomy yabajije Muganga Henry Kennedy niba asobanukiwe icyo bivuze mu buryo bw’inzego z’ubutabera kwanzura ko uburana atagifite ubushobozi bw’imitekerereze bwo kuburana.
Muganga Kennedy asubiza ko mu nzego z’ubutabera za byinshi mu bihugu, iyo uregwa atagishoboye burundu kuburana urubanza ruhagarikwa.
Kabuga aregwa ibyaha bitandatu: birimo icya Jenoside, icyo gushishikariza abantu mu gukora jenoside, ibyaha byo gucura umugambi wa Jenoside, n’ibyaha bitatu byibasiye inyoko muntu no gutotezwa ku mpamvu za politiki, gutsemba n’ubwicanyi.
Inkuru zijyanye na: Kabuga Félicien
- Raporo y’abaganga ku burwayi bwa Kabuga Félicien bwo kwibagirwa irashidikanywaho
- Kabuga Félicien agiye kwitaba Urukiko mu nama itegura urubanza
- Imbere y’Urukiko i La Haye, Kabuga Félicien yavuze amazina ye gusa
- Kabuga Felicien aritaba urukiko bwa mbere nyuma yo kugezwa mu Buholandi
- Félicien Kabuga yajyanywe i La Haye kugira ngo atangire kuburana
- Kohereza Kabuga Arusha cyangwa i La Haye, ubutabera mpuzamahanga burasabwa gufata icyemezo
- Kabuga Félicien azaburanira i La Haye mu Buholandi
- Amazina y’abazaburanisha Kabuga yamenyekanye
- Urukiko rwo mu Bufaransa rwemeje ko Kabuga Felicien ashyikirizwa Urukiko Mpuzamahanga
- Kabuga Félicien ashobora koherezwa i Arusha mu kwezi gutaha
- Filime ivuga ku ruhare rwa Kabuga muri Jenoside yasohotse
- Kabuga Félicien yari afite umuyoboro wagutse umufasha kwihisha ubutabera – Amb. Rugwabiza
- Félicien Kabuga agiye kuburanishirizwa i Arusha
- Mu rukiko, Kabuga yasabye kurekurwa akaba ari kumwe n’abana be
- Kabuga Félicien yahakanye ibyaha ashinjwa
- Imiryango iharanira inyungu z’abarokotse Jenoside irasaba ko Kabuga yoherezwa kuburanira mu Rwanda
- Barasaba ko abafashije Kabuga Félicien kwihisha ubutabera babiryozwa
- Urupfu rwa Bizimana ni igihombo ku butabera – JB Siboyintore
- Bizimana washakishwaga hamwe na Kabuga, byemejwe ko yapfuye muri 2000
- Uko Kabuga Félicien yatawe muri yombi
Ohereza igitekerezo
|