Abafashije Kabuga Félicien kwihisha ubutabera bakwiye kumenyekana bakabiryozwa – IBUKA

Dr. Gakwenzire Philibert, Perezida w’Umuryango IBUKA uharanira inyungu z’Abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, agaragaza ko nubwo Kabuga yapfuye, ibye bitarangiriye aho, ahubwo ko hari ibikwiye gusobanuka, mu nyungu z’ubutabera.

Kabuga Félicien
Kabuga Félicien

Kabuga yafashwe ku wa Gatandatu tariki 16 Gicurasi 2020, afatirwa mu Bufaransa n’Igipolisi cyaho, nyuma yo kumushakisha ku bufatanye na Polisi y’u Bubiligi, u Bwongereza ndetse n’Urwego rwasigariyeho icyari Urukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha rwashyiriweho u Rwanda na Yugoslavia (IRMCT).

Icyo gihe ubuzima bwa Kabuga mu myaka 26 yari ishize bwaranzwe no kwihishahisha mu bihugu binyuranye, abifashijwemo n’inzego zitandukanye ndetse n’abana be.

Dr. Gakwenzire avuga ko hari byinshi bamaze igihe bibaza kuri Kabuga. Ati “Hari ibibazo dukwiye kwibaza. Ko yafatiwe mu Bufaransa, ese yahageze ryari? Ese yahageze ate? Yashyigikiwe na nde? Yari ahamaze imyaka ingana iki? Icyo tuzi ni uko yagenderaga ku mpapuro z’inzira (Pasiporo) na Visa byatanzwe n’inzego zibifitiye ububasha, atari ibyangombwa by’ibihimbano. Izo nzego rero zamuhaye ibyo byangombwa byo kugira ngo agende acika ubutabera imyaka n’imyaka kugera igihe afatwa, hakaza noneho kuvuga ko adashobora guhagarara imbere y’ubutabera, abo bose bakwiriye kubiryozwa, kuko bananije ubutabera, kandi ibyo bihugu byasinye amasezerano mpuzamahanga yo guhana no gukumira icyaha cya Jenoside.”

Ati “Twebwe rero nk’umuryango IBUKA tubona ko hakwiriye kureba uburyo bwo gusubiza amaso inyuma, noneho izo nzitizi zose zagiye zibamo zigakurikiranwa, ababigizemo uruhare bagahanwa, naho ubundi ntacyo twaba dukora, kandi tugomba gushyigikira ko icyaha cya Jenoside gicika, atari mu Rwanda gusa nk’uko twabyiyemeje, ahubwo n’ahandi ku Isi hose.”

Ku wa Gatandatu tariki 16 Gicurasi 2026, itariki ihura n’iyo yafatiweho, nibwo byatangajwe ko Kabuga Félicien ufatwa nk’umuterankunga wa Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 mu Rwanda, yapfiriye mu bitaro yari arwariyemo i La Haye mu Buholandi.

Kabuga yari amaze imyaka itatu ari mu kigo cy’Umuryango w’Abibumbye mu Buholandi nyuma y’uko yari akurikiranweho ibyaha birimo gutera inkunga no gushishikariza abantu gukora Jenoside.

Urubanza rwe rwaburanishwaga n’Urugereko rw’Urukiko Mpanabyaha rwashyiriweho u Rwanda rwahawe kurangiza imanza z’insigarira (IRMCT) i La Haye mu Buholandi, rwari rwahagaritswe nyuma y’aho impuguke z’abaganga zasuzumye ubuzima bwa Kabuga, zikora raporo igaragaza ko ubuzima bwe n’ubushobozi bwo gutekereza bitamwemerera gukomeza urubanza.

Ku wa 8 Nzeri 2023, urukiko rwafashe icyemezo cyo guhagarika urubanza igihe kitazwi, kubera ko Kabuga yabonwaga nk’utagifite ubushobozi bwo kuburana, runategeka ko akomeza gufungirwa ahakorera Umuryango w’Abibumbye kugeza igihe ikibazo cyo kumurekura by’agateganyo kizakemukira.

Mu gihe yitabaga Imana, Kabuga yari ategereje kurekurwa by’agateganyo no koherezwa mu gihugu cyemera kumwakira ku butaka bwacyo.

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka