Abacamanza icyenda batoranyijwe gusoza imirimo y’urukiko rw’i Arusha barahiye

Abacamanza icyenda batoranyijwe guca imanza za nyuma Urukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha rwashyiriweho u Rwanda rw’i Arusha (ICTR), kuri uyu wa Mbere tariki 07/05/2012 nibwo barahiriye kuzuzuza inshingano zabo.

Abo bacamanza icyenda barahiriye ku cyicaro cy’uru rukiko giherereye mu mujyi wa Arusha, bayobowe na Theodor Meron uzaba uhagarariye iri tsinda.

Muri bo harimo kandi n’Umutanzaniya witwa William H. Sekule wayoboye urugereko rw’urukiko rwa kabiri kuva 1995 kugeza 1999 no guhera 2001 kugeza uyu munsi.

Urwo rwego rufatwa nk’ingirakamaro kuko rutezweho kuzafasha mu kurinda uburenganzira bw’inzirakarengane za Jenoside, abatangabuhamya n’abakoze Jenoside.

Ishyirwaho ry’urwo rwego kandi ni uburyo bwo kudafunga umuryango ku muco udahana ku bantu bakiburana n’abandi bajuriye, nk’uko Theodor Meron yabisobanuye.

Abo bacamanza bafite inshingano yo kuburanisha imanza z’abantu bakomeye bakekwaho kugira uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 bakidegembya no kurangiza imanza ziri mu rugereko rw’ubujurire.

Urwo rwego rwasabwe gukomeza ubufatanye n’ibihugu bitandukanye kugira ngo abarimo Felicien Kabuga, Protais Mpiranya na Augustin Bizimungu bagombaga kuburanishwa n’urukiko ruzababuranishe mbere y’uko rusoza imirimo, nk’uko icyemezo cya Loni cyarushyizeho cyibivuga.

Biteganyijwe ko abo bacamanza bazatangira imirimo yabo tariki 01/07/2012 bakayisoza mu ntangiro y’umwaka wa 2012.

Nshimiyimana Leonard

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka