Abacamanza b’Abafaransa baje mu Rwanda gukora iperereza kuri Jenoside

Impugucye z’abacamanza b’Abafaransa bageze mu Rwanda, tariki 03/07/2012, mu rwego rwo gukorana n’inzego z’ubutabera kugira ngo bashake uburyo bakurikirana Abanyarwanda batuye mu Bufaransa bacyekwaho kugira uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda.

Abo bacamanza bayobowe n’impugucye mu gukora iperereza witwa Aurelia Devos ushinzwe gukurikirana insinda rikora iperereza ku bantu bakomeye mu byaha byakorewe inyoko muntu birimo Jenoside.

Hari Abanyarwanda barenga 20 baba mu Bufaransa bacyekwaho kugira uruhare muri Jenoside
Ariko ntibigeze batabwa muri yombi. Iryo perereza rizafasha ubucamanza bw’u Bufaransa kubona amakuru ahagije ku baregwa kugira uruhare muri Jenoside baba mu Bufaransa; nk’uko bitangazwa n’umuvugizi w’ubucamanza bw’u Bufaransa.

Kuva muri Mutarama 2010 abajandarume b’abafaransa bagiye bakira inyandiko zigaragaza abagize uruhare muri Jenoside ariko ntibyahabwa agaciro, kugeza ubwo hari n’abaje gukora iperereza ariko baza kwirukanwa mu Rwanda; nk’uko bitangazwa n’ibiro ntaramakuru Hirondelle.

Kugeza ubu hari amadosiye 20 y’abakekwaho kugira uruhare muri Jenoside baba mu Bufaransa ariko nta rubanza na rumwe ruratangira.

Sylidio Sebuharara

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka