Ababaga mu mashyamba ya Kongo bakatiwe na Gacaca bashobora kujurira

Abahoze mu mitwe yitwara gisirikare mu mashyamba ya Kongo bakatiwe n’inkiko Gacaca badahari, bamazwe impungenge z’uburyo bashobora kugana ubutabera bakajurira mu gihe baba batemera ibyaha bahamijwe.

Bijejwe ko abakatiwe na Gacaca badahari bashobora gusubirishamo imanza
Bijejwe ko abakatiwe na Gacaca badahari bashobora gusubirishamo imanza

Ni ibisobanuro bahawe na Busingye Johnston, Minisitiri w’Ubutabera akaba n’Intumwa Nkuru ya Leta, mu biganiro aherutse kugirana n’abasaga 600 bari mu kigo gishinzwe guhugura ababaga mu mitwe yitwara gisirikare mu mashyamba ya Kongo i Mutobo mu Karere ka Musanze.

Adjudant Chef Ndereyimana Laurent, wabajije Minisitiri Busingye Johnston icyo kibazo, yagize ati “Ikibazo mbaza ni ikijyanye n’amategeko. Mu gitabo cy’amategeko, nta Jenoside twasize yanditsemo, hakaba harabaye inkiko Gacaca zaciriye imanza abantu badahari. Nkaba mbaza nti ‘igihano amategeko ateganya ko gitangira ryari, ari hagati y’igihe imanza zaciriwe n’igihe uwo muntu abonekeye”?

Minisitiri Busingye, yamaze impungenge uwo mugabo amubwira ko mu gihe uwaciriwe urubanza adahari, iyo abonetse agasaba ko rwongera gusubirwamo mu gihe atemeranya n’ibyo ashinjwa, ko abyemererwa rukaba rwasubirwamo.

Agira ati “Icya mbere urumva nta kuntu Gacaca yari kureka kubacira imanza, kuko nubwo waba udahari ushobora gucibwa urubanza. N’ubu baguhamagaye ukabura wacibwa urubanza nubwo yaba atari Jenoside. Nubwo cyaba ari ikindi cyaha, nubwo waba wibye igare cyangwa wakubise umuntu wacibwa urubanza”.

Arongera ati “Ariko amategeko ateganya ko naboneka azaba afite amahitamo, kwemera akavuga ati ‘ibi bintu ni byo koko narabikoze’, cyangwa se gusubirishamo, akavuga ati ‘mwongere mumburanishe kuko hari ibyo mbona ntemera cyangwa se byose simbyemera’. Ayo mahitamo urayafite”.

Nyuma yo kuganira na Minisitiri Busingye, abo Banyarwanda boherejwe mu Rwanda n’ingabo za Kongo nyuma yo gufatwa mpiri mu bitero bagabweho, barishimira ubutabera bw’u Rwanda, bakemeza ko biteguye gutanga umusanzu wabo bafatanya n’abandi kubaka igihugu.

Brig. Gen. Mberabahizi David ati “Icyo twungukiye muri uru ruzinduko rwa Minisitiri, ni uko tubonye ko turi Abanyarwanda. Twabaga mu mashyamba turwanya ubutegetsi buriho, kandi byonyine ni icyaha.

Tuje kandi tutabishakaga, tuje kubera igitutu batwokeje, aho kugira ngo twakirwe nk’abantu bavuye mu mashyamba barwanyaga igihugu, ahubwo twakiriwe na Minisitiri. Bigaragara ko rero Leta y’u Rwanda itwitayeho, ko ari abana bakiriwe mu babyeyi babo”.

Brig Gen Mberabahizi David (ibumoso) na Col Musabyimana Narcisse barishimira uko bakiriwe bageze mu Rwanda
Brig Gen Mberabahizi David (ibumoso) na Col Musabyimana Narcisse barishimira uko bakiriwe bageze mu Rwanda

Col. Musabyimana Narcisse ati “Uruzinduko rwa Nyakubahwa Minisitiri w’Ubutabera rwadushimishije cyane. Yadusobanuriye ibibazo bagiye babaza byerekeye inkiko, tumenya ko iyo umuntu ageze mu gihugu, n’iyo yaba yaraciriwe urubanza ashobora gusaba rugasubirwamo ku buryo nta muntu ushobora kuharenganira”.

Akomeza agira ati “Aho tugereye mu gihugu twasanze cyariyubatse, bigaragara ko amateka ashaje nta kintu yazatugezaho, ibyiza ni ugufata umurongo mushyashya umuntu agafatanya n’abandi kubaka igihugu”.

Abo bari mu mahugurwa i Mutobo bagize icyiciro rya 67, barimo abana basaga 80.

Abakatiwe n’inkiko ni 31 barimo umwe watorotse. U Rwanda rukaba rumaze kwakira abasaga ibihumbi 11 mu byiciro 67 babaga mu mitwe yitwara gisirikare mu mashyamba ya Kongo, aho bamaze gusubizwa mu buzima busanze. Bamwe bakaba bigishwa imyuga inyuranye irimo ubudozi, ububaji, ubwubatsi n’ibindi.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka