Lt Mutabazi yanze kuburana bituma avocat we ahagarika kumwunganira

Ku munsi wa kabiri wo kuburanisha mu mizi urubanza rwa Lt Joel Mutabazi, tariki 29/01/2014, umwunganira mu mategeko, Me Antoinette Mukamusoni yahisemo kureka umukiriya we bitewe no kwivuguruza mu nkiko, aho yanze kuburana kandi yari yarabyemeye.

Lt Joel Mutabazi yari yarabwiye urukiko rwa Gisirikare rw’i Nyamirambo (mu rubanza rwabaye mu muhezo mu kwezi k’ukuboza 2013), ko yemera bimwe mu byaha aregwa kandi azakomeza kuburana; ariko yageze mu rukiko rukuru ahakana ibyaha byose aregwa ndetse ko nta kindi yasobanura kuri buri kintu cyose abajijwe.

Me Antoinette Mukamusoni, amaze kubona ko uwo yunganira amutenguha kandi yahisemo guceceka, yagize ati: “Kubera ko atazaburana, mpagaritse kumwunganira, azishakire undi mwavoka wamufasha muri uko guceceka.”

“Imana iguhe umugisha ku byo wankoreye”, ni ko Lt Mutabazi yahise asubiza Me Mukamusoni.

Ubushinjacyaha burega Lt Mutabazi, hamwe n’abandi 15 barimo abo afitanye isano nabo; ibyaha byo kugirira nabi ubutegetsi buriho, kurema umutwe w’abagizi ba nabi, iterabwoba, ubwicanyi, gukwirakwiza ibihuha bigamije kwangisha u Rwanda amahanga, gutunga intwaro mu buryo butemewe; ariko Mutabazi akaregwa byinshi byiyongeraho gutoroka igisirakare no kugirira nabi Umukuru w’Igihugu.

Bakurikiranyweho kandi ibikorwa by’iterabwoba harimo gutera ibisasu mu mujyi wa Kigali mu mwaka ushize wa 2013, bafatanyije n’imitwe ya FDLR na RNC, hamwe n’abanyeshuri umunani bigaga muri Kaminuza nkuru y’u Rwanda.

Bimwe mu byo Lt Mutabazi n’abo bafitanye isano barimo kuburanaho

Kuva tariki 28/01/2014, Mutabazi n’abo bafitanye isano batatu baraburana ku byaha byo gutoroka igisirikare (iki cyaha kireba Mutabazi wenyine), gutunga intwaro mu buryo butemewe n’amategeko, gukwirakwiza ibihuha bigamije kwangisha u Rwanda amahanga no kurema umutwe w’abagizi ba nabi.

Ubushinjacyaha bukubira ibyo byaha byose mu kuvuga ko Lt Mutabazi yatorotse igisirikare muri 2011 ajya muri Uganda, asaba ubuhungiro HCR, yanze kubumuha afatanya na bamwe mu bo bafitanye isano gucura umugambi wo kwiteza umutekano muke, kugira ngo avuge ko Leta y’u Rwanda ishaka kumwica.

Lt Mutabazi (ubanza hirya) n'abo bafitanye isano baregwa hamwe.
Lt Mutabazi (ubanza hirya) n’abo bafitanye isano baregwa hamwe.

Ubushinjacyaha buvuga ko mbere yo gutoroka igisirikare, Lt Mutabazi yari yarabikije imbunda (ya pistolet) kwa se wabo Mutamba Eugene i Rwamagana ahegereye aho Perezida Kagame atuye; nyuma ngo yaje gusezerana na murumuna we Karemera Jackson ko yayimushyira muri Uganda.

Karemera ayimugejejeho, ngo baje gusanga amasasu ayirimo atagikora, nibwo Lt Mutabazi ngo yasabye muramu we (mukuru w’umugore we), Gasengayire Diane, amubonera amasasu abiri ku muntu ushinzwe uburinzi, ahita ayoherereza Lt Mutabazi; waje kwirasira icumbi yabagamo muri Uganda, atabaza HCR ngo imuhe ubuhingiro, avuga ko ahigwa n’u Rwanda.

Uretse kwemera ko batunze intwaro mu buryo butemewe (imbunda n’amasasu byavuzwe), Karemera, Mutamba na Gasengayire bahakana ibindi byaha, bavuga ko batigeze bamenya ko Lt Mutabazi ashaka gukoresha intwaro kugirango asebye u Rwanda mu mahanga, cyangwa kujya inama nawe bifatwa nko kurema umutwe w’abagizi ba nabi.

Udushya twagaragaye mu rubanza kuri uyu wa gatatu tariki 29/01/2014

Mutamba Eugene yabwiye urukiko ko afite ubwoba n’impungenge ko nibatabambika amapingu bose mu cyumba cy’iburanisha, Mutabazi ashobora kumusimbukiraho akamwica. Urukiko rwategetse ko abaregwa bose bajya baguma bambaye amapingu mu gihe bari mu cyumba cy’iburanisha.

Urukiko rukuru rwa Gisirikare rwagiriye inama Lt Mutabazi yo kwemera akavuga; ko natagira icyo asobanura ku byaha aregwa, bizafatwa nk’aho yemera ibyo ashinjwa bashingiye ku mugani wo mu gifaransa uvuga ngo “qui ne dit mot consent”.

Gasengayire Diane yarize (kurira), nyuma y’aho urukiko rwabajije Lt Mutabazi niba uwo muramu we hari icyo apfa nawe mu kumushinga gushaka amasasu; maze Lt Mutabazi agira ati: “Uwo sinari nkwiye no kuba mureba mu maso yanjye, nkurikije uburyo ariwe wamfatishije”.

Gasengayire yarijijwe n’uko muramu we atamwizera kugeza ubwo ngo amushinja amubeshyera; Lt Mutabazi ngo yiyibagije uburyo Gasengayire yamuhishiriye mu makosa, kubera ngo urukundo yari amufitiye.

Mu rwego rwo kuburanisha ibindi byaha biregwa Lt Mutabazi na se wabo Mutamba, birimo kugambirira kugirira nabi Umukuru w’igihugu ari mu kiyaga cya Muhazi; Urukiko rurajya kureba ahigeze guhishwa imbunda mu rugo rwa Mutamba Eugene i Rwamagana, kuri uyu wa kane tariki 30/01/2014.

Abandi 12 baregwa hamwe na Lt Mutabazi ntibarasomerwa mu buryo burambuye ibyaha baregwa ngo batangire kwiregura; bakaba ngo barabifatanyije n’imitwe ya RNC na FDLR. Muri iyo mitwe iregwa harimo Faustin Kayumba Nyamwasa, Dr Theogene Rudasingwa n’abandi batatu bataratangazwa, nk’uko ubuyobozi bw’Ingabo z’u Rwanda bubisobanura.

Simon Kamuzinzi

Ibitekerezo   ( 13 )

MUTABAZI yikuye ahashyushye nagume hamwe maze azire ibyo yakoze. uzi ukuntu rank yari afite ifuzwa na benshi. imbwa ziba nyinshi gusa

mutamba yanditse ku itariki ya: 30-01-2014  →  Musubize
  • 1
  • 2

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka