Yemera uruhare rwe mu kugura ubwato ariko atazi ko buzakoreshwa mu iterabwoba

Ntabanganyimana Joseph uregwa mu rubanza rumwe na Paul Rusesabagina yavuze ko yafashije abamwitabaje bashaka kugura ubwato ariko agahakana ibyo kuba yari azi ko buzakoreshwa mu bikorwa by’iterabwoba.

Yabitangaje ku wa Gatanu tariki ya 07 Gicurasi 2021, imbere y’urukiko rukuru urugereko ruburanisha ibyaha mpuzamahanga n’ibyambukiranya imipaka, yiregura ku cyaha kimwe ashinjwa cyo kuba mu mutwe w’iterabwoba.

Ubushinjacyaha buvuga ko Ntabanganyimana Joseph uzwi ku izina rya Kombe Baramu Matata ari we washakiye ubwato ndetse n’icyambu abarwanyi b’umutwe w’iterabwoba wa MRCD-FLN babona aho banyura bagaba ibitero by’iterabwoba mu Rwanda.

Ibi bukabishingira ku kuba Ntabanganyimana yarabyiyemereye mu bugenzacyaha aho yivugiye ko yari umushoferi w’imodoka zitwara imicanga n’amabuye, agakorana na Bugingo Justin akamuhuza n’abashi bafite ubwato akabugura ndetse na we ubwe agashyira umukono ku masezerano y’ubugure.

Ubushinjacyaha kandi bumushinja iki cyaha bushingiye ku mvugo ya Nizeyimana Marc aho bivugiye ko ari we washakiye ingabo za FLN icyambu ndetse akabarangira aho banyura hatari ingabo za Congo.

Yiregura kuri iki cyaha cyo kuba mu mutwe w’iterabwoba, Ntabanganyimana Marc yemeye ko yahuye na Bugingo Justin amuha ikiraka cyo kumugezaho ibikoresho byo kubaka ariko nyuma anamusaba kumushakira ubwato nk’umuntu umenyereye Bukavu arabibakorera.

Gusa yavuze ko icyo ubwo bwato bwakoreshejwe atakimenya kuko baherukana amaze kubugura.

Yagize ati “Ubwato nabonye ababufite muhuza na bo abugura amadolari 1,200 n’amasezerano nasinyeho ariko icyo bwari bugiye gukora sinkizi, mperuka ibyo gusa.”

Naho kuba yarabyemeye mu bugenzacyaha ndetse akabiteraho igikumwe, Ntabanganyimana avuga ko atari ukuri kuko atazi gusoma no kwandika bityo ashobora kuba yarahimbiwe ibyo atavuze.

Ahanini ngo inyandiko zimwe yaziteyeho igikumwe atabanje guhabwa uburenganzira bwo kuzisomesha bityo ibizikubiyemo atabyemera, ibintu agereranya nko kuba yabeshyerwa n’ikindi kintu akagiteraho igikumwe mugihe atabonye ukimusomera.

Yagize ati “Izo nyandiko ibizikubiyemo simbyemera kuko ntazi gusoma no kwandika kandi nkaba nta mahirwe nahawe yo kuzisomesha ngo menye ibyanditsemo. Unazanye ibaruwa yaba yanditsemo ko ari jye wishe Yesu nateraho igikumwe ntabonye umuntu uonsomera ibyo ngiye gusinya icyo bisobanuye.”

Yasabye urukiko guha agaciro ibyo yavugiye imbere y’inteko y’abacamanza naho inyandiko zo mu bugenzacyaha zashingiweho aregwa yaziteyeho igikumwe atazi ibizikubiyemo.

Umwunganizi we, yabwiye urukiko ko nta bimenyetso ubushinjacyaha bwagaragaje bumuhamya icyaha bityo ko urukiko rukwiye rukwiye kugira umwere umukiriya we akarekurwa.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka