
Bivuze ko Ihirwe atazigera akandagira muri gereza nyuma yo gutwikisha ipasi ku mubiri Synthia Umutoniwase w’imyaka 16 wamukoreraga nk’umukozi wo mu rugo.
Ibimenyetso umushinjacyaha waburaniye Umutoniwase yatanze, byagaragazaga ko mu Ugushyingo 2017 Ihirwe yakubise Synthia akamukomeretsa.
Ubucamanza bwahisemo kumuha igihano cy’amezi atanu asubitse nyuma y’uko kubera ko Ihirwe yemeye icyaha kandi akagaragaza ko atwite, bikiyongeraho n’umwana w’imyaka afite utaruzuza imyaka itatu.
Uwihoreye Christine umuturanyi wa Ihirwe, nawe ushinjwa gupfura imisatsi uwo mukobwa akanamukanda amabere. N’ubwo ibyo ashinjwa yabihakanye, we yakatiwe igihano cy’umwaka n’amezi atatu.
Umukuru w’umudugudu witabajwe nk’umuyobozi nawe yakatiwe amezi atandatu, nyuma yo guhamwa n’uko yakubise Umutoniwase kandi akanabyemera.

Undi witwa Yozefu bivugwa ko yamutwikishije ipasi ariko akaza kuburirwa irengero nyuma y’iryo totezwa nta gihano yahawe.
Syinthia na nyina Regina Musabimana ntibishimiye ibihano byahawe abamuhemukiye, cyane cyane icyahawe Ihirwe, kuko hari ibyaha bagiye bagereka kuri uwo Yozefu kandi ari nyirabuja wabikoze.
Yagize ati “Yozefu yantwikishije ipasi mabuja amaze kumwemerera ibihumbi bibiri, ariko we yantwitse ku kuboko gukomeza biramunanira, mabuja na we antwika ku rutugu, atwika na Mutesi [na we bakoranaga kwa Ihirwe] ku kibero.”

Musabimana we ngo impamvu atishimiye imikirize y’urubanza ni ukuba umwana we uretse gukubwitwa no gutwikishwa ipasi, abamukubise banamukandagiye, byanamuviriyemo kuba asigaye amuhoza kwa muganga.
Ati “Ajya kuvoma akagaruka ataka mu gatuza. Hari igihe ajya kwiga bakamuzana nkamusanga imuhira yarembye, ataka umugongo, nkajyana kwa muganga. Ntakibasha kunama ngo akubure.”
Nyina avuga ko bagiye no kureba umushinjacyaha ngo agire icyo akora ku idosiye, abuka inabi. Ati “nifuza ko ubutabera bwankurikiranira umwana, kuko baramumugaje.”
Aba bakobwa babiri bakoreraga Ihirwe bose bakorewe iyicarubozo ariko iyo witegereje usanga ari Umutoniwase ari we wakomeretse cyane kuruta mugenzi we witwa Mutesi, bitewe n’ibisebe by’ipasi yatwikishijwe ngo n’icyuma cy’umutaka bamukubitishije.
Ohereza igitekerezo
|
Bari bakwiye guhanwa bijyanye nibyo bakoze,uretse n’iyicarubozo umucamanza yibuke ko uwo mwana ari mineur atemerewe no kumukoresha.
abo bagore rwose babibishyure ibyo bakoze nabo babibakorere kuko sibyi I Rwanda cyangwa babice birangira kuko gufungwa si umuti wikibazo
Ntakuri kutagiera ifaranga
Mbega iyicarubozo aba bagore bahanishwe igihano gihwanye n’ibyo bakoze
uwomukobwa arareganape!uwo nyirabuja akwiriye guhanwa bikwiriye nubuyobozi
Rwose abo bana barakabirijwe.wagira ngo abo bagore bo ntibabyay