Vital Kamerhe na bagenzi be basabiwe gufungwa imyaka 20

Kuri uyu wa kane tariki 11 Kamane 2020, urubanza ruregwamo Vital Kamerhe, Jammal Samih na Jeannot Muhima, rwakomereje muri gereza nkuru ya Makala. Aba bagabo bashinjwa kunyereza amafaranga yari kubaka inzu rusange zigera ku 4500, muri gahunda yiswe iy’iminsi 100, Perezida Félix Tshisekedi yari yemereye abaturage ubwo yiyamamazaga.

Vital Kamerhe
Vital Kamerhe

Ubushinjacyaha bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo bwasabiye Vital Kamerhe igifungo cy’imyaka 20, ndetse hagafatirwa imitungo yose akomora kuri miliyoni zigera kuri 50 z’amadolari ya Amerika ashinjwa kunyereza. Umushinjacyaha yasabye urukiko ko rwahamya Vital Kamerhe ibyaha bya ruswa, kunyereza umutungo no kuwuhisha.

Muri iyo mitungo, hari iyanditse ku mugore we Amida Shatur Kamerhe, iyanditse kuri Soraya Mpiana, umukobwa w’umugore we ndetse n’indi yanditse kuri mubyara we Daniel Shangalume.

Ibi byose ngo yabikoze mu rwego rwo kuyobya uburari, yanga ko imitungo yose yayiyandikaho bikagaragara ko yigwijeho imitungo adafitiye ibisobanuro.

Mu byo yasabiwe, harimo kwamburwa uburenganzira bwo gutora no gutorwa, ndetse ntagire umwanya uwo ari wo wose ahabwa mu kazi ka Leta mu gihe kingana n’imyaka 10.

Umushinjacyaha yasabiye kandi umunya-Libani Jammal Samih, (wahawe isoko ryo kubaka izo nzu ku buryo bunyuranije n’amategeko) igifungo cy;imyaka 20, kandi akazahita yirukanwa burundu ku butaka bwa Congo Kinshasa mu gihe yaba arangije igihano cye. Iyi myaka kandi ni na yo yasabiwe Jeannot Muhima.

Vital Kamerhe ni umwe mu bahabwaga amahirwe yo kuzatsinda amatora y’umukuru w’igihugu ateganyijwe mu mwaka wa 2023. Abatavuga rumwe na Leta ya Tshisekedi bemeza ko uru rubanza ari uburyo bwakoreshejwe, kugira ngo Khamerhe atazabona uburyo bwo guhatana na Perezida Tshisekedi.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka