Uwunganira Nizeyimana Marc arasaba ko yahanagurwaho ibyaha birindwi

Umwunganizi mu mategeko wa Nizeyimana Marc yasabye Urukiko rukuru urugereko ruburanisha ibyaha mpuzamahanga n’ibyambukiranya imipaka, guhanaguraho umukiriya we ibyaha birindwi mu icyenda aregwa.

Yabivuze kuri uyu wa Kane tariki ya 06 Gicurasi 2021, ubwo Nizeyimana Marc n’umwunganizi we basozaga kwiregura.

Umwunganizi wa Nizeyimana avuga ko guhera ku cyaha cya gatatu kugera ku cya cyenda Ubushinjacyaha burega umukiriya we byose ibikorwa bigize icyaha ari bimwe, ahubwo habayeho kugendera ku nshingano yari afite mu gisirikare cya FLN.

Ati "Urebye guhera ku cyaha cya gatatu cyo kugirana umubano na Leta z’amahanga abigiriye gushyigikira iterabwoba kugera ku cyo gukubita no gukomeretsa nk’igikorwa cy’iterabwoba, ibikorwa byabyo byose bishingira ku kuba yari umuyobozi wungirije w’ingabo za FLN ariko ntihagaragazwa uruhare rwe bwite".

Akomeza avuga ko bimwe mu byaha Nizeyimana aregwa nta tegeko ryari rihari ribihana bityo adakwiye kubikurikiranwaho kuko icyo gihe bitari icyaha.

Na ho abarwanyi boherejwe mu bitero mu Rwanda baravaga mu mutwe wa FLN igice cy’amajyepfo ndetse n’icy’amajaruguru yayoboraga, bidakwiye kuvugwa ko ari we woherezaga abarwanyi ahubwo byakorwaga n’abamuyoboraga.

Ubuyobozi bukuru bwa FLN kandi ngo ni na bwo bukwiye kubazwa abantu bishwe n’imitungo yangijwe nka gatozi.

Agira ati "Nizeyimana Marc ntiyahitagamo abarwanyi kandi ntiyabahaga n’amabwiriza y’ibyo bakora. Bikwiye kubazwa uwabatumye ari we Jevah kuko ari we wakabaye anabahanira kurenga ku mabwiriza yabahaye cyangwa uwagombaga gukumira ibyo byaha".

Ubwo yisobanuraga ku byaha aregwa uko ari icyenda ku wa 29 Mata 2021, yemeye ibyaha bibiri ari byo kujya mu mutwe w’ingabo utemewe ndetse no kuba mu mutwe w’iterabwoba, ahakana ibindi byaha bisigaye uko ari birindwi.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka