Uwishe umuntu akanasinziriza undi bombi akabiba muri CHUB yakatiwe burundu

Private Narcisse Ntawuhiganayo wavuzwe mu mpera za 2019 ko yishe umusore wari umwajenti (agent) wa MTN, akanasinziriza uwakiraga amafaranga, kuri CHUB, bombi akabiba, amaze gukatirwa igifungo cya burundu n’Urukiko Rukuru rwa Gisirikare.

Yahamwe n’icyaha cyo kwica ku bushake Jean Félix Iriboneye, icyo guha Callixte Nzeyimana ibintu bishobora kumuzahaza ndetse n’icyo kwiba 1700000 ya CHUB n’bihumbi 400 yari yibye nyakwigendera.

Ibi byose muri rusange byatumye akatirwa igifungo cya burundu nk’uko biteganywa n’ingingo ya 107, y’itegeko no 68/2018 ryo kuwa 30/8/2018.

Yaciwe n’amafaranga miliyoni n’ibihumbi 950, harimo miliyoni yo kwishyura avoka wa CHUB ndetse n’ibihumbi 950 byo kuriha umutamenwa yangije ubwo yajyaga kwiba.

Yakatiwe ibi bihano nyuma y’uko urukiko rw’ibanze rwari rwamukatiye igifungo cy’imyaka 13 gusa, harimo ibiri y’uko yishe Iriboneye atabishaka kuko yari yireguye avuga ko byamugwiririye agiye kumusiramura, irindwi y’inyandiko mpimbano, n’ine yo guhumanya no kwiba.

Umucamanza we yavuze ko urukiko rwasanze kwica nyakwigendera yari yabigambiriye kuko atigeze atabaza avuga ko umuntu amupfanye, kandi n’ikiziriko yamunigishije kimwe n’icyo yamuzirikishije amaguru ngo bigaragaza ko yamwishe yabiteguye.

Private Ntawuhiganayo yahise avuga ko atishimiye imikirize y’uru rubanza, kandi ko ateganya kujurira.

Abahawe ubutabera bo bishimiye imikirize y’uru rubanza.

Callixte Nzeyimana yagize ati "Urubanza rwaciwe neza, ubu ni bwo duhawe ubutabera. Ntabwo imikirize y’urubanza yari yamugeneye igifungo cy’imyaka 13 twari twayishimiye."

Jean Paul Simugomwa, mukuru wa Jean Félix Iriboneye wishwe, na we ati "Ubu noneho tugiye kuregera indishyi ku bw’umuntu twabuze."

Bivugwa ko ubundi Private Narcisse Ntawuhiganayo yari yaratorotse igisirikare akimenya ko yabonye buruse yo kwiga muri kaminuza, nyuma yo kurangiza amashuri yisumbuye.

Yarangije kaminuza akomeza kwihisha, kugeza abonye akazi muri CHUB, ari na ho yakoreye ibyaha byo kwica umuntu umwe akamwiba ibihumbi 400, no gusinziriza undi na we akamutwara 1.700.000 ya CHUB.

Aya mafaranga yo ntiyayishyujwe mu rubanza kuko ngo yari yayafatanywe, agasubizwa ba nyirayo.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka