Uwagize uruhare muri Jenoside yabaye umwunganizi mu Rukiko rwa Arusha

Muri Nyakanga 1994 abakoze Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda bahungiye mu cyahoze ari Zaire, Tanzania, Uburundi, u Bufaransa, u Bubirigi, Canada n’ahandi, aho bahungiye bagiye bakoresha amayeri yo kwiyoberanya ngo babashe gucika ubutabera mpuzamahanga, kugeza n’aho uwitwa Joseph Nzabirinda abaye umwunganizi mu Rukiko rwa Arusha.

Joseph Nzabirinda yabaye umwunganizi mu Rukiko rwa Arusha kandi yari mu bakekwaho ibyaha bya Jenoside
Joseph Nzabirinda yabaye umwunganizi mu Rukiko rwa Arusha kandi yari mu bakekwaho ibyaha bya Jenoside

Mu mayeri menshi bagiye bakoresha byageze n’aho biyoberanya bamwe muri bo babona akazi mu Rukiko mpuzamahanga mpanabyaha rwa Arusha (ICTR) rwashyizweho n’umwanzuro 955 w’Akanama gashinzwe umutekano ku isi mu Muryango w’Abibumbye ngo ruburanishe abakekwagaho kugira uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Urukiko rwa Arusha rukimara gushyirwaho mu Gushyingo 1994, abagize uruhare muri Jenoside bagize ubwoba batangira kwihisha ubutabera n’inzego z’iperereza.

Mu nzira nk’izi zo gushaka uko bazirwanaho mu gihe bazaba bageze imbere y’ubutabera bakoze byinshi, ubwo bari mu nkambi ya Mugunga muri Congo bashinze ishyaka ryiswe Rassemblement Pour le Retour des Refugiés et de la Démocratie (RDR)

RDR mu nshingano yari ifite harimo kwiga uburyo abanyamuranyango bayo bakwepa ubutabera mpuzamahanga ariko banafatwa bagakomeza bakarwanwaho ku buryo batakatirwa mu buryo bworoshye.

Hafashwe ibyemezo bitandukanye mu gufasha abajenosideri mu bijyanye n’ubutabera, inzira ya mbere yakoreshejwe yari ugushaka abunganizi mu mategeko (Avocats), abacyekaga ko bazakurikiranwa n’ubutabera mpuzamahanga.

Abunganizi mu mategeko (Avocats) bemeye kuza muri ako kazi ni Me Luc Detemerrman wahoze ari umunyamategeko wa Habyarimana na Me Johan Scherrs nawe wahoze ari umujyanama wa Perezida Habayrimana mu bijyanye n’amategeko akaba yari n’inshuti ye y’akadasohoka.

Abo bashyize ibiro byabo i Goma n’i Nairobi kugira ngo bakore ako kazi batangira kwiga dossier z’abanyamuryango ba RDR bataranakurikiranwa mu butabera.

Uretse ibyo aba banyamategeko bagiriye inama abari gufatwa ko mu manza zabo bagomba guhakana ko mu Rwanda hari Jenoside yakorewe Abatutsi yahabaye, ko ahubwo habaye isubiranamo ry’amoko.

Ikindi cyapanzwe na RDR ni uko yabwiye bamwe mu barwanashyaka bayo kujya gusaba akazi mu rukiko mpuzamahanga mpanabyaha rwashyiriweho u Rwanda i Arusha mu rwego rwo gushakisha inzira zo gufasha abari kuzakurikiranwaho kugira uruhare muri Jenoside.

Babwiwe kujya gusaba akazi muri ICTR mu mirimo yo gusemura bavana mu ndimi zimwe bajyana mu zindi, nko mu gusemurira abatangabuhamya babaga batumva indimi z’amahanga nk’Icyongereza n’Igifaramsa ndetse no gukora isemura ry’inyandiko rivanwa mu gifaransa rijyanwa mu cyongereza kuko wasangaga abashinjwa benshi bumva igifarasa nyamara hakaba abashinjacyaha n’abacamanza benshi bavugaga icyongereza.

Ahandi basabye akazi ni muri serivisi z’iperereza no gukurikirana abasize bakoze Jenoside ndetse no mu ishami ry’ubushakashatsi mu by’amategeko.

Amwe mu mazina y’abahawe akazi mu Rukiko rwa Arusha ni Joseph Nzabirinda, iri zina ryanagarutsweho n’abashakashatsi batandukanye barimo Thierry Cruvellier mu gitabo cye “Le Tribunal des Vaincus” ndetse na Alain Michel Essoungou mu gitabo cye yise “La Justice Arusha”

Joseph Nzabirinda bakundaga kwita Biroto ni umwe mu bari abunganizi mu Rukiko rwa Arusha watawe muri yombi agakurikiranwaho kugira uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi akanabifungirwa.

I Arusha yari umwunganizi mu mategeko (Avocat) wa Sylvain Nsabimana wari Perefe wa Butare mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi, nawe wagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu cyahoze ari Perefegitura ya Butare.

Nzabirinda waburaniraga Nsabimana Sylivain yunganiraga uwagize uruhare muri Jenoside na we afite ibiganza biriho amaraso y’Abatutsi.

Nzabirinda wari umuyobozi w’urubyiruko n’amashyirahamwe mu cyahoze ari Komini Ngoma, yagize uruhare mu bwicanyi bwibasiye Abatutsi.

Nzabirinda amaze kuvumburwa ko yagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi ntiyakomeje gukora akazi k’ubwunganizi muri ICTR kuko na we yashinjwaga kugira uruhare muri Jenoside.

Mu 2001 yafashwe n’ubushinjacyaha bw’urukiko rwa Arusha afatiwe mu Bubirigi, akorerwa dosiye ishyikirizwa urukiko.

Nzabirinda wari urimo kunganirwa n’abanyamategeko bane (4), aribo François Roux, Jean Haguma, Céléstin Buhuru na Charlotte Moreau yatsinzwe urubanza ahamwa n’ibyaha bya Jenoside ndetse anakatirwa igihano cy’imyaka irindwi (7) y’igifungo, icyo gihano cyashoboraga kurenga iyo myaka ariko kiba gito kubera ko yemeye icyaha atagoranye.

Nzabirinda Joseph yasohotse muri gereza tariki 19 Ukuboza 2008 arangije igihano yari yarakatiwe n’Urukiko mpuzamahanga Mpanabyaha rwashyiriweho u Rwanda rwa Arusha.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka