Urukuko rw’Ibanze rwa Kicukiro rwemeje ko rufite ububasha bwo kuburanisha Rusesabagina

Nyuma yo kwiherera no gusuzuma inzitizi zagaragajwe n’abunganira Rusesabagina ari bo Me Rugaza David na Me Nyembo Evelyne, bavugaga ko Urukiko rw’Ibanze rwa Kicukiro nta bubasha rufite bwo kumuburanisha ku bijyanye n’ufungwa n’ifungurwa ry’agateganyo.

Urukiko rwatesheje agaciro ibyavuzwe n
Urukiko rwatesheje agaciro ibyavuzwe n’abunganizi ba Rusesabagina, rwanzura ko iburanisha rikomeza

Urukuko rwagarutse nyuma y’isaha imwe n’igice irenga, ruvuga ko rufite ububasha bwo kuburanisha Paul Rusesabagina ku bijyanye n’ifungwa n’ifungurwa ry’agateganyo, kuko “yafatiwe mu murenge wa Nyarugunga (Kanombe)”.

Urukiko rukaba ruvuga ko inzitizi zagaragajwe n’abunganira Rusesabagina nta shingiro zifite, rwemeza ko iburanisha ry’urwo rubanza rihita rikomeza kuri uyu wa mbere tariki 14 Nzeri 2020.

Urubanza ruhise rutangira kuburanishwa ku gicamunsi cyo kuri uyu wa mbere, hari abashinjacyaha babiri, abunganira Rusesabagina babiri ndetse n’itangazamakuru.

Shakisha izindi nkuru

Inkuru bijyanye na: Rusesabagina

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka