Urukiko rwifuje ibirenze ubuhamya na raporo by’abaregera indishyi mu rubanza rw’abareganwa na Rusesabagina
Urukiko rw’Ubujurire rwumvise ibisobanuro by’abaregera indishyi n’ababunganira mu rubanza ruregwamo Paul Rusesabagina n’abandi bashinjwa kuba mu mutwe yayoboraga wa MRCD-FLN, aho rwagaragaje kutanyurwa n’ibimenyetso batanga.
Ku wa Gatatu tariki 16 Gashyantare 2022 Urukiko rwumvise Me Munyamahoro René na Mukashema Marie Louise hamwe na bamwe mu bo bunganira baburiye ababo n’ibyabo mu bitero bya FLN mu turere twa Nyaruguru, Rusizi na Nyamagabe.
Abunganira abaregera indishyi bavuga ko hari ubuhamya na raporo z’ubuyobozi bw’imirenge ya Ruheru, Kivu, Nyabimata, Kitabi(Nyungwe), Kamembe na Nyakarenzo, zose zivuga ko abaturage bari bafite imitungo ikaza gusahurwa no kwangizwa na FLN.
Izi raporo nta zari zagaragarijwe Urukiko Rukuru mu mwaka ushize, bikaba ari byo byatumye rwanga gusabira indishyi aba baturage nk’uko babyifuzaga, bitewe n’uko nta bimenyetso bari bagaragaje.
N’ubwo Urukiko rw’ubujurire rutajya rwemera kuburanisha urubanza rushya, ingingo ya 154 y’Amategeko agenga imiburanishirize y’imanza zose, iteganya ko rushobora kwakira ibimenyetso bishya bishobora kumvikanisha ibyavuzwe mbere.
Aha ni ho Me Munyamahoro René ahera asaba Urukiko rw’Ubujurire kwemera raporo z’ubuyobozi bw’imirenge zigaragaza ko abaturage bagabweho ibitero na FLN bari bafite imitungo ikaza gusahurwa no kwangizwa, n’ubwo izo raporo zitari zashyikirijwe Urukiko Rukuru kuko zakozwe nyuma y’uko rufashe umwanzuro.
Izi raporo ariko Urukiko rw’Ubujurire rwagiye rugaragaza ko zifite ibyo zibura kuko zivuga ibyo abaturage babwiraga ubuyobozi ko bibwe, ariko hatarimo ibimenyetso byerekana ko iyo mitungo bari bayifite koko.
Iki ni na cyo Urukiko Rukuru rwari rwashingiyeho mu gufata imyanzuro yo kwanga kubahesha indishyi cyangwa rukabaha indishyi nke bagereranyije n’iyo basabaga.
Perezida w’Iburanisha mu Rukiko rw’Ubujurire na we yagize ati “Kuba Urukiko rwaravuze ko badafite ibigaragaza ko bangirijwe, niba mutagaragaza ikosa ryabaye mu rubanza rwa mbere, nta kibabuza kuvuga ko mutabajuririra, cyangwa se mukatugaragariza icyo Urukiko Rukuru rwibeshyeho, ariko ntibibe nk’ibyo mwari mwavuze mu rwego rwa mbere kuko hano ni mu bujurire”.
Me Mukashema Marie Louise yahise akomeza gushimangira ibyo yari yabwiye Urukiko ko rwakoresha ubushishozi mu gusabira indishyi abarega, hashingiwe ku buhamya bwabo na raporo z’ubuyobozi bw’inzego z’ibanze z’iwabo.
Yagize ati “Twifuzaga y’uko Urukiko nirwiherera ruzareba ibyo twavuze byose harimo n’izo mvugo za ba nyiri ubwite bavuga ibyo bibwe, runabihuze n’iyo raporo, kuko raporo impamvu…wenda si ukurushya urukiko, ariko ni uburyo bwo kugira ngo ibe yaherwaho harebwa ingano y’ibyibwe”.
Mu baregera indishyi harimo Uwambajimana Françoise wiciwe umugabo mu bitero bya FLN ku Kitabi mu Ishyamba rya Nyungwe, wari wasabye Urukiko Rukuru kumuhesha amafaranga y’u Rwanda miliyoni 100 ariko rukamusabira indishyi ya miliyoni 10 gusa.
Uwambajimana avuga ko yasubiye inyuma mu mibereho kuko umugabo we ngo yinjizaga agera kuri miliyoni enye ku kwezi, akaba yabwiye urukiko ko hashobora gushakwa inyandiko za banki zibigaragaza.
Hari aho Urukiko rwasabaga impapuro zigaragaza ibyo umuntu ukora umwuga w’ubuhinzi yinjiza, zikaba ari zo zaherwaho mu kumusabira indishyi ariko abunganira abarega bakavuga ko bitoroshye.
Hari n’abaturage ngo bagiye bavuga ko bari bafite imitungo nk’imodoka, moto, telefone… ariko badashobora kugaragaza inyemezabuguzi zayo, bamwe bakavuga ko babiguze byarakoreshejwe nta mpapuro zabyo bafite.
Abunganira abaregera indishyi barishyuriza abakiriya babo hashingiwe ku ngingo ya 104 y’Itegeko ry’Ibimenyetso risaba urukiko gushingira ku kintu kizwi (nk’aho umuntu ari umuhinzi) kugira ngo hagaragazwe ikitazwi(nk’ibyo yari yejeje) biba bigoye kubonera inyemezabuguzi.
Inkuru zijyanye na: Rusesabagina
- Hari aho tutanyuzwe nk’Ubushinjacyaha - Ruberwa Bonaventure
- Nsabimana Callixte ni we wenyine wagabanyirijwe igihano mu bareganwa na Rusesabagina
- Urukiko rw’Ubujurire rwahamije Rusesabagina, Nsabimana na Nizeyimana ibyaha byo gukora iterabwoba
- Isomwa ry’urubanza ruregwamo Rusesabagina na bagenzi be ryimuwe
- Nsabimana Callixte ureganwa na Rusesabagina arasaba Urukiko kwita ku kuba yarafunzwe agiye gukora ubukwe
- Abaregwa hamwe na Rusesabagina ntibaburanye kuri uyu wa Gatanu
- Ubushinjacyaha na MRCD-FLN bakomeje impaka, Nsabimana aracyasaba kurekurwa
- Ubushinjacyaha burasabira Rusesabagina na Nizeyimana gufungwa burundu
- Nsabimana Callixte ngo ntiyishimiye gufungwa mu gihe hari uwayoboye ibitero bya FLN utarafunzwe
- Rusesabagina ntiyitabye urubanza rw’ubujurire
- Indishyi Rusesabagina n’abandi bo muri FLN basabwa zizava he?
- Dore ibihano byahawe buri wese mu bareganwa na Rusesabagina
- Urukiko rwahamije Rusesabagina na Nsabimana icyaha cyo kuba mu mutwe w’iterabwoba
- Urubanza ruregwamo Rusesabagina na bagenzi be ruragana ku musozo: Bimwe mu byaruranze
- Ese itangazamakuru mpuzamahanga ryaba ryaragize uruhare mu gukorana na FLN?
- Ibimenyetso byerekana uruhare rwa Rusesabagina mu bikorwa bya gisirikare bya FLN
- Uko MRCD ya Rusesabagina yitiriye u Rwanda ibitero byahitanye abantu mu Majyepfo
- Nikuzwe Simeon ureganwa na Rusesabagina yanze umwunganizi we ahitamo kwiburanira
- Nsabimana Callixte yongeye gutakambira urukiko n’Umukuru w’igihugu
- Nsabimana Callixte yahakanye icyaha cyo kurema umutwe w’iterabwoba wa FLN
Ohereza igitekerezo
|