Urukiko rwemeye ko urubanza rw’uwahoze ari Visi Meya rubera mu muhezo

Urukiko rwisumbuye rwa Musanze rutegetse ko urubanza rwa Ndabereye Augustin wahoze ari Umuyobozi wungirije w’Akarere ka Musanze ushinzwe iterambere ry’ubukungu ruburanishirizwa mu muhezo.

Ni urubanza rwatangiye mu mizi aho aregwa icyaha cyo gukubita, gukomeretsa no guhoza ku nkeke uwo bashakanye, akaba yarafunzwe ku itariki 30 Kanama 2019.

Ni nyuma y’uko Ndabereye ajuririye icyemezo cyafatiwe mu rubanza ku ifunga n’ifungura ry’agateganyo, aho ku itariki 21 Mutarama 2020 inteko y’iburanisha yanzuye ko Ndabereye akomeza kuburana ari muri gereza nyuma y’uko abishingizi be byagaragaye ko badafite ibyangombwa byerekana ubunyangamugayo.

Mu rubanza rwatangiye mu mizi ku itariki 29 Mutarama 2020, Ndabereye yavuze ko atiteguye kuburana uyu munsi kubera ko atarabona icyemezo ku bujurire bwe ku ifunga n’ifungura mu Rukiko rukuru urugereko rwa Musanze, nyuma y’uko Urukiko rwisumbuye rwa Musanze rwanzuye ko akomeza kuburana afunze.

Indi ngingo Ndabereye ashingiraho yemeza ko atiteguye kuburana ni uko ngo atabonye umwanya wo gutegura urubanza rwo kuburana mu mizi, kuko yateguraga urubanza rwe rw’ubujurire ku ifunga n’ifungura.

Inteko iburanisha yahise ijya kwiherera isuzuma icyo kibazo igaruka itanga umwanzuro ko izo mpamvu Ndabereye atanga zitemewe, aho urukiko rwamusabye kuburana imyanzuro ku bujurire bwe ku ifunga n’ifungura ikazashyirwa mu bikorwa.

Urubanza rwahise rutangira kuburanishwa mu mizi. Nyuma yo kumenyeshwa ibyo aregwa, Ndabereye asaba ko urubanza rwe rwabera mu muhezo kubera amagambo yibanga ry’umuryango azavugirwa muri urwo rubanza, avuga ko kuburanishirizwa mu ruhame bishobora kuba byabangamira ubwisanzure bw’uburana n’abatangabuhamya.

Ubwo busabe bwa Ndabereye bwanenzwe n’ubushinjacyaha, bwemeza ko nta kintu kidasanzwe Ndabereye ashingiraho asaba ko urubanza ruburanishirizwa mu muhezo, kandi ko atigeze abigaragariza urukiko mbere.

Ubushinjacyaha busanga nta mpamvu n’imwe uburana agaragaza ishobora guhungabanya umuryango Nyarwanda mu gihe urubanza rwabera mu ruhame.

Ndabereye yongeye kubazwa ingingo zihariye ashingiraho asaba ko urubanza ruburanushirizwa mu muhezo, ati “Muri uru rubanza hazagaragaramo ukwisobanura ku wo twashakanye, hari amabanga y’urugo azavugirwa muri uru rubanza, hari n’ibindi bizagaragazwa byerekeye imico mbonezabupfura mu miryango, kandi itegeko nshinga mu ngingo ntibuka neza irabinyemerera igaragaza ubwubahane ubufatanye n’ubworoherane mu rukiko”.

Perezida w’inteko iburanisha urwo rubanza, nyuma yo gusuzuma icyifuzo cya Ndabereye hagendewe ku ngingo ya 131 y’Itegeko Nshinga, yemerera ubusabe bw’umwe mu baburana cyangwa bombi ko urubanza ruburanishirizwa mu muhezo, yavuze ko urukiko rwanzuye ko ibyo Ndabereye asabye byo kuburanira mu muhezo bifite ishingiro, rutegeka ko abitabiriye urubanza basohoka urubanza rukabera mu muhezo.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka