Uwo mwanzuro wafashwe n’urwo rukiko kuri uyu wa mbere tariki ya 16 Mutarama 2017.
Imwe mu mpamvu zashingiweho kugira ngo akurikiranwe afunze ni uko yafatiwe mu karere ka Kayonza kandi yari azi ko hari ibyaha akurikiranweho.
Bityo bikaba byafashwe nko gushaka gutoroka ubutabera. Gusa ariko Shyaka we ntiyemera ko yashakaga gutoroka.
Shyaka Kanuma, umuyobozi w’ikinyamakuru The Rwanda Focus akurikiranweho ibyaha bibiri birimo gukoresha inyandiko mpimbano.
Aha umucamanza yasobanura ko Shyaka yanditse sheki, ashyiraho amafaranga adahuye n’ayo ahemba abakozi agamije gutsindira isoko muri komisiyo y’igihugu yo gusubiza mu buzima busanzwe abavuye ku rugerero. Iryo soko yararitsindiye.
Shyaka kandi akurikiranyweho icyaha cyo kunyereza imisoro aho umucamanza avuga ko hari inyandiko Shyaka yandikiye ikigo cy’igihugu cy’imisoro n’amahoro yemera umwenda wa miriyoni zisaga 65RWf arimo akemeza ko byatewe n’uko imirimo yakoraga yagendaga ihomba.
Urukiko rwanzuye ko Shaka Kanuma afungwa iminsi 30 y’agateganyo kubera ibyaha ashinjwa biremereye.
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|