Urukiko rwategetse ko Safari George afungwa iminsi 30 y’agateganyo

Urukiko rw’ibanze rwa Nyagatare rumaze gutegeka ko Safari George wagaragaye mu mashusho yanize DASSO, afungwa iminsi 30 y’agateganyo akazaburana ari muri gereza.

Ni icyemezo cyafashwe kuri uyu wa Kane tariki ya 09 Nzeli 2021, nyuma y’iburanisha ku ifunga n’ifungurwa ry’agateganyo ryabaye ku wa Kabiri tariki 07 Nzeli 2021.

Umucamanza yavuze ko kubera impamvu zikomeye zigize icyaha zagaragarijwe urukiko, Safari George ataburana ari hanze kuko ashobora gutoroka ubutabera.

Safari aregwa icyaha kimwe ari cyo cyo gukubita no kubangamira abayobozi mu nzego z’ibanze barimo kuzuza inshingano zabo.

Yiregura imbere y’urukiko, yahakanye icyaha aregwa avuga ko atigeze agambirira kurwana n’abayobozi ahubwo ibyabaye kwari ukwirwanaho.

Ntiturabasha kuvugana n’umwunganizi we mu mategeko, ngo tumenye niba bazajururira icyo cyemezo.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Safari rwose yarenganye pe keretse harikindi kibazo nahobubundi ako ni akarengane gakomeye yabakubise yitabaraga nonese sibo bamwirukankanye

Safari yanditse ku itariki ya: 9-09-2021  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka