
Uwo mwanzuro wafatiwe mu isomwa ry’urubanza ku ifungwa n’ifungurwa ry’agateganyo rya Idamange, rukaba rwasomwe kuri uyu wa Kabiri tariki 9 Werurwe 2021, Umucamanza yavuze ko uwo mwanzuro wafashwe hashingiwe ku bimenyetso byagaragaye mu iburanisha rw’ubushize.
Idamange aregwa ibyaha bitandatu birimo guteza imvururu muri rubanda, gutesha agaciro ibimenyetso bya Jenoside, gukubita no gukomeretsa ku bushake, gutangaza amakuru y’ibihuha hakoreshejwe imbuga nkoranyambaga ndetse no gutanga sheki itazigammiye.
Urukiko rwavuze ko ibyaha Idamange aregwa ari ibyaha bikomeye rukaba rufite impungenge ko aramutse arekuwe yakomeza kubikora, ari yo mpamvu rwategetse ko akurikiranwa afunze.
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|