Urukiko rwategetse ko Dr. Habumuremyi afungwa iminsi 30 by’agateganyo
Kuri uyu wa Kabiri tariki 21 Nyakanga 2020, Urukiko rw’Ibanze rwa Gasabo, rwategetse ko Dr. Pierre Damien Habumuremyi wahoze ari Minisitiri w’Intebe afungwa iminsi 30 y’agateganyo, mu gihe iperereza rigikomeje ku byaha aregwa byo gutanga sheki itazigamiye n’ubuhemu.
Urukiko rwavuze ko ibyavuye mu iperereza bigize impamvu zikomeye zituma akekwaho gukora ibyaha akurikiranyweho.
Isomwa ry’urubanza ryabaye uregwa atari mu rukiko, ariko umwe mu bamwunganira we yari ahari.
Ubwo aheruka mu rukiko ku wa Kane w’icyumweru gishize, tariki 16 Nyakanga 2020, umwe mu bunganira Dr. Habumuremyi yabwiye Urukiko ko umukiriya we nta mutekano afite mu kuza kwiregura imbere y’abantu benshi barimo n’itangazamakuru, icyo gihe akaba yarasabaga ko yaburanira mu muhezo.
Umucamanza yahise atangaza ko urukiko rugiye gufata iminota 30 yo kwiherera rukiga ku nzitizi zagaragajwe n’uregwa, nyuma ari bwo ruza gutanga umwanzuro. Nyuma urukiko rwanzuye ko urubanza rwa Dr. Habumuremyi rugomba kubera mu ruhame.
Dr. Habumuremyi aregwa gutanga sheki zitazigamiye hamwe no gusabira Kaminuza ye yitwa Chrisitian University of Rwanda (iherutse gufungwa), inguzanyo zitangwa n’abantu bungukira ku bandi inyungu z’ikirenga, ibizwi nka ‘banki Lambert’.
Inkuru zijyanye na: Dr. Pierre Damien Habumuremyi
- Dr. Habumuremyi yangiwe kuburanira mu muhezo
- Dr. Habumuremyi arahakana ibyaha aregwa, yasabye ko urubanza rubera mu muhezo
- MINEDUC yatangaje izindi Kaminuza ebyiri zahagaritswe
- Dr Habumuremyi yafunzwe ashinjwa gutanga sheki zitazigamiye n’ubuhemu
- HEC siyo ifunga amashuri ahubwo ni twe tubyitera- Dr.Habumuremyi Damien
- CHENO irasaba aho gukorera hari ubwinyagamburiro
- Dr. Habumuremyi wigeze kuba Minisitiri w’Intebe yahawe inshingano nshya
- Minisitiri w’Intebe yitabiriye inama ya COMESA i Kinshasa
- Minisitiri w’Intebe yamuritse igitabo yamagana abanyepolitiki boretse u Rwanda bashingiye ku mazuru
- Minisitiri w’Intebe arizeza ko “Ndi Umunyarwanda” itagenewe gushyira inkeke ku Bahutu
- Minisitiri w’Intebe Dr. Habumuremyi yikomye abapfobya gahunda ya “Ndi Umunyarwanda”
- Isura ya ruswa yaranze ubuyobozi bwo muri Afurika igomba kuvaho - Minisitiri Habumuremyi
- Minisitiri w’intebe arakangurira urubyiruko kuba ibisubizo ku bibazo aho kubitera
- Ministiri w’intebe yabwiye abashinjacyaha barahiye ko atari bo kamara nibadashishoza
- Gakenke: Minisitiri w’intebe yatangije kampanye y’iminsi igihumbi yo kurwanya imirire mibi ku mwana n’umubyeyi
- Minisitiri w’intebe arizera ko hari byinshi za kaminuza zakongera ku buhinzi bwo mu Rwanda
- Minisitiri w’Intebe yasuye abakomerekeye mu mpanuka yabereye i Kirehe
- Minisitiri w’Intebe arasaba Abanyarwanda kumenya igihugu aho gupfusha wikendi yabo mu tubari
- Minisitiri w’Intebe yaterwaga ipfunwe na Leta zakurikiye ubwigenge
- “Nta mahane abatuye habi bagomba guteza, imibare iteye ubwoba”, Ministiri w’Intebe
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|