Urukiko rwategetse ko Dr. Habumuremyi afungwa iminsi 30 by’agateganyo

Kuri uyu wa Kabiri tariki 21 Nyakanga 2020, Urukiko rw’Ibanze rwa Gasabo, rwategetse ko Dr. Pierre Damien Habumuremyi wahoze ari Minisitiri w’Intebe afungwa iminsi 30 y’agateganyo, mu gihe iperereza rigikomeje ku byaha aregwa byo gutanga sheki itazigamiye n’ubuhemu.

Ubwo Dr. Pierre Damien Habumuremyi aheruka mu rukiko (Ifoto: Igihe)
Ubwo Dr. Pierre Damien Habumuremyi aheruka mu rukiko (Ifoto: Igihe)

Urukiko rwavuze ko ibyavuye mu iperereza bigize impamvu zikomeye zituma akekwaho gukora ibyaha akurikiranyweho.

Isomwa ry’urubanza ryabaye uregwa atari mu rukiko, ariko umwe mu bamwunganira we yari ahari.

Ubwo aheruka mu rukiko ku wa Kane w’icyumweru gishize, tariki 16 Nyakanga 2020, umwe mu bunganira Dr. Habumuremyi yabwiye Urukiko ko umukiriya we nta mutekano afite mu kuza kwiregura imbere y’abantu benshi barimo n’itangazamakuru, icyo gihe akaba yarasabaga ko yaburanira mu muhezo.

Umucamanza yahise atangaza ko urukiko rugiye gufata iminota 30 yo kwiherera rukiga ku nzitizi zagaragajwe n’uregwa, nyuma ari bwo ruza gutanga umwanzuro. Nyuma urukiko rwanzuye ko urubanza rwa Dr. Habumuremyi rugomba kubera mu ruhame.

Dr. Habumuremyi aregwa gutanga sheki zitazigamiye hamwe no gusabira Kaminuza ye yitwa Chrisitian University of Rwanda (iherutse gufungwa), inguzanyo zitangwa n’abantu bungukira ku bandi inyungu z’ikirenga, ibizwi nka ‘banki Lambert’.

Inkuru zijyanye na: Dr. Pierre Damien Habumuremyi

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka