Urukiko rwategetse ko abakekwaho gutwikira abana mu nzu bafungwa iminsi 30 y’agateganyo

Urukiko rw’Ibanze rwa Muhoza ku wa gatanu tariki 13 Werurwe 2020 rwategetse ko abantu batandatu bafungwa iminsi 30 y’agateganyo.

Aba uko ari batandatu urukiko rwategetse ko bafungwa iminsi 30 y'agateganyo
Aba uko ari batandatu urukiko rwategetse ko bafungwa iminsi 30 y’agateganyo

Urukiko rwanzuye ibi nyuma y’aho kuwa kabiri tariki 10 Werurwe 2020 abo bantu bari bagejejwe imbere y’uru rukiko, biregura ku byaha bine bashinjwa n’ubushinjacyaha birimo ivangura, ubwicanyi, gutwikira undi no gukomeretsa ku bushake.

Ibi byaha ubushinjacyaha bwavuze ko babihuriyeho kandi bakaba baragiye babikora mu bihe bitandukanye, bigera no ku gucura umugambi washyizwe mu bikorwa tariki 22 Gashyantare 2020 n’abantu binjiye mu rugo rwa Manifashe Jerome na Sifa Celestine, bamena ikirahuri cy’idirishya batwikira abana babiri mu cyumba barimo, umwe ahasiga ubuzima undi akaba arembeye bikomeye mu bitaro by’i Kanombe.

Mu iburanisha, buri wese muri aba bakekwa yahakaniye urukiko ibyo aregwa, binashimangirwa n’abunganizi babo, basaba urukiko kutabahamya ibi byaha, ahubwo babasabira gufungurwa ngo baburane bari hanze.

Asoma imyanzuro y’uru rubanza, umucamanza yasubiye mu byagiye bigarukwaho n’impande zose mu iburanisha ry’urubanza yaba abatangabuhamya, abakwekwaho ibi byaha n’ababashinja ubwo baburanaga ku ifunga n’ifungura ry’agateganyo; hanyuma afata umwanzuro w’uko bose uko ari batandatu bakomeza gufungwa by’agateganyo mu gihe cy’iminsi 30.

Uyu mucamanza yavuze ko impamvu zikomeye urukiko rushingiraho rufata umwanzuro ruhereye kuri Munyakazi Evariste ufunganywe n’abana be batatu ari bo Uwamariya Vincensiya, Mugiraneza Ildephonse na Munyamahoro Innocent zirimo kuba mu ibazwa ryo mu bugenzacyaha barashinjanyaga hagati yabo uruhare muri ubu bugizi bwa nabi, bagera mu bushinjacyaha no kuburana bakabihakana bisobanura ko icyo gihe batari bameze neza.

Uyu muryango kandi unashinjwa uruhare mu makimbirane yagiye abanziriza igikorwa nyirizina cyo gutwikira abana mu nzu bagiye bagirana n’umuryango wa Manifashe Jerome na Sifa Celestine, aho bamubwiraga amagambo y’ivangura, kubakorera urugomo no gufunga inzira y’imodoka bakoresheje urukuta rw’amabuye kugeza ubwo iheze mu gipangu.

Urukiko rwasobanuye ko impamvu rutarekuye by’agateganyo umukuru w’umudugudu wa Marantima, Hitimana Jean de Dieu bita Bondo, ari ukubera ko rumukekaho kuba atarigeze yita ku bibazo uyu muryango watwikiwe abana wagiye unyuramo, ngo abikemure cyangwa abishyikirize inzego zimukuriye, zagombaga kubikumira hakiri kare.

Kimwe na mugenzi we basangiye inshingano z’ubuyobozi mu nzego z’ibanze Nsengiyumva Theoneste ushinzwe iterambere (SEDO) muri kamwe mu tugari two mu Murenge wa Kabatwa ariko unaturanye n’aba bose na we ngo yakunze kurangwa n’imvugo z’ivangura kuri uyu muryango.

Urukiko rwasanze bose bacyekwaho ibyaha uko ari bine bashinjwa hagendewe ku byavuzwe n’abatangabuhamya, uko bo ubwabo bagiye biregura no kwivuguruza byaranze bamwe muri bo, maze ruvuga ko byari mu rwego rwo kugira ngo birengere.

Rusanga gukomeza kubafunga by’agateganyo ari kugira ngo rukomeze iperereza, kudasibanganya ibimenyetso no kwirinda ko hari uwabagirira nabi cyangwa uwo bagirira nabi mu gihe baba barekuwe. Ikindi rwashingiyeho ngo ni uko umuntu uhamwe n’ibi byaha bakekwaho ahanishwa igifungo cy’imyaka irenze ibiri.

Aba bose uko ari batandatu nta wagaragaye mu rukiko rwari rwuzuyemo abantu bo mu miryango n’inshuti ku mpande zombi bitabiriye isomwa ry’imyanzuro y’uru rubanza.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka